Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN aravuga ko afite ubukene ku buryo kubona tike y’ibihumbi 6 buri kwezi ajya kwitaba urukiko rukuru rwa Nyanza bimugora cyane.
Nsengimana utuye i Busoro mu karere ka Nyanza, mu kiganiro yagiriye kuri Umuryango TV, yavuze ko ari ingaragu kandi ko nta na gahunda afite yo kurambagiza bitewe n’ubukene. Ati: “Ubwo se urumva warambagiza ukennye?”
Abajijwe uko yitaba urukiko, yasubije ati: “Nitaba rimwe mu kwezi, nitaba i Nyanza mvuye Busoro. Ubundi kugenda no kugaruka bintwara byibuze ibihumbi 6. Ikingora wenda ni tike kubera ko urabona kuva iwacu uzamuka iriya, ntabwo ari hafi.”
Uyu mugabo aravuga ko komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yamuhaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 60 y’imperekeza. Hashize amezi abiri imusezereye hamwe na bagenzi be, gusa ngo nta giceri na kimwe arinjiza muri iki gihe cyose. Ati: “Usibye amafaranga komisiyo yaduhaye ibihumbi 60, ubundi nta handi ndakura n’igiceri cy’100 ngo wenda mvuge ngo nakibonye. Ntaho rwose!”
Nsengimana w’imyaka 43 y’amavuko avuga ko yagiye mu mutwe witwaje intwaro mu mwaka w’2014. Icyo gihe ngo yari umwarimu mu rwunge rw’amashuri mu karere ka Nyanza. Yasoje icyiciro cya mbere cya kaminuza.
Mu gihe yari mu kigo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare cya Mutobo mu karere ka Musanze, avuga ko yigishijwe umurimo w’ubuhinzi. Aherutse kujya muri iki kigo, ahabwa ibikoresho byamufasha muri aka kazi.

6 Responses
Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN arataka ubukene
None se ko ari iwabo ku isambu, akaba yarigishijwe ubuhinzi, akaba yaranahawe ibikoresho arataka iki yagiye guhinga? Arahaze. Arakina ku mubyimba abo yiciye abana gusa
Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN arataka ubukene
BACA UMUGANI NGO UHONGERA UMWANZI AMARINKA. UBWO BAKUGOROREYE KUGUHA IBIKORESHO BYO KUZA KUBIKA NGO UTANGIRE WIBE ABATURAGE UTWABO ? UBUKENESE BARABURATA CYANGWA BARABURWANYA BAGAKORA IBYABATEZA IMBERE? UBWO ISHYARI RYIBYO ABANDI BAGEZEHO ARINGEGERA MUMASHYAMBA RIRAMURIYE NONE A RAVUGA UBUSA! KORA NIWANGA UPFE WASHYANO WE.
Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN arataka ubukene
Igihugu cyaragukamiye urabogora, ntiwari mwarimu se? Wari wabuze iki cyatumye ujya no mubagizi ba nabi? Uri bihemu, cyakora ibyaye ishyano araryonsa. Uzasabe nibikunda bakakwemerera wongere ukore ibizamini byo kwigisha ,wigishe. Naho ubundi uwiyishe ntaririrwa. Subiza amaso inyuma urebe abo mwambuye ubuzima uko bangana biturutse mu byo wishoyemo. urumva wakagombye kuba ufite uruvugiro koko uretse Leta yacu y’Ubumwe ica inkoni zambaaaaaaa!
Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN arataka ubukene
Aka ni akumiro Koko wishe Abanyarwanda binzirakarengane urafungwa uhabwa imbabazi ujya mungando uhabwa ibikoresho uhabwa imperekekeza ya’ibihumbi 60 none ngo ubukene?!! Iyaba waruziko mu o wasanze mu Rwanda ntawe Leta yari yaha 1000 cyubu ntu uretse kukwereka inzira wanyuramo ukayabona. Hamagara shobuja RUSESABAGINA akuremere. Umuheto woshya umwambi bitaribujyane di hama hamwe.

Ziba wanjijiwe