Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arifuza ko buri munyarwanda agira ubuzima bwiza, agafata neza ibikorwaremezo bimwegereye ari nako n’ubuzima bwe burushaho kuba bwiza.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2019, ubwo yasuraga abaturage b’i Karama, mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, aho yanatashye ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 240.
Yasabye abahawe amacumbi muri uyu mudugudu kuyafata neza kandi nabo batiyibagiwe, ati “Ntabwo ari ugufata neza amacumbi gusa, ni urugero natanze, namwe mukwiriye kwifata neza muri ayo macumbi, ntabwo wafata neza ikintu wowe utabanje kwiheraho”.
Mu gihe kandi mu Rwanda rwizihiza imyaka 25 ishize rubohowe, Perezida Kagame yatangarije ibihumbi by’abaturage bitabiriye uyu muhango ko kwibohora nyako ari ukuba umuntu akeye, n’aho ari hakaba hakeye ndetse n’amafunguro arya akaba afite isuku.
Ati “Mwihereho mube mukeye n’aho uri habe hakeye, ibyo ukoresha n’ibyo ufungura bibe bifite isuku kuko niko kwibohora, ugafunguka mu mutwe, ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’ab’ahandi, ubuzima bwiza ni ubwacu twese, Abanyarwanda twese, ntabwo byagera no mu Banyarwanda ngo bube ubwa bamwe cyangwa ubw’abandi, nshaka ko buri munyarwanda wese agira ubuzima bwiza, agezweho ibyiza, bimuteza imbere kandi yagizemo uruhare”.
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko kwibohora neza birangwa n’ibikorwa kurusha amagambo, bityo ko urugamba rwo kwibohora rwarangiye ubu Abanyarwanda bari mu rw’Amajyambere.
Umugudugu w’icyitegererezo wa Karama, Perezida wa Repubulika yatashye ku mugaragaro, ufite ubuso bwa hegitari 39, ugiye gutuzwamo imiryango 240 yari ituye mu manegeka, mu Murenge wa Kigali, ku musozi ‘Mont Kigali’.
Uyu mudugudu wa Karama ufite amazi meza n’umuriro, umuhanda wa kaburimo, uburyo bwo gufata amazi, ubwo gutunganya imyanda n’ubusitani buteyemo imboga n’imbuto. Hubatswe ishuri ry’ibyumba 24, rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 840.





