Umutwe wa M23 wari waratsinzwe mu 2013 mbere yo kongera kubura intwaro mu mpera z’umwaka ushize ushinja Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono muri Kenya, uremeza ko nta bufasha bw’u Rwanda, n’iyo bwaba urushinge, wigeze wakira.
Ibi Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabitangarije Deutsche Welle, mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa Mbere, itariki 13 Kamena, ubwo yasubizaga ibirego bitandukanye anagaruka kubyo uyu mutwe urwanira.
Ikibazo cya mbere yabajijwe ni ukumenya impamvu bafashe intwaro.
Mu gusubiza Maj. Ngoma yagize ati “Congo ifite ikibazo gikomeye cyane. Abanyapolitike bafashe igihugu bugwate. Babona igihugu nk’iminyago y’intambara. Abantu barababara, abantu basimburana kurya mu miryango imwe n’imwe. Za gereza ni ahantu h’urupfu, nta mihanda ihari, mu burezi nta kintu kigenda, mu bitaro, nta miti ihari.”
Ku kijyanye no kumenya niba ibyo bihagije kugirango bafate intwaro abazwa niba badashobora kubonera ibisubizo mu nzira ya politiki, Willy Ngoma yavuze ko ari byo bakoze ubushize ariko ntacyo byatanze.
Yagize ati “Nibyo twakoze icyo gihe. Twasinyanye amasezerano kuva mu 2013. Kuva kuri iyo tariki, ntacyo bakoze. Twategereje kugeza mu 2017. Twari mu buhungiro muri Uganda. Twasubiye mu misozi. Twahamaze imyaka itanu, ntawe tubangamiye.
Twabwiye guverinoma ko mu myaka icumi twataye imiryango yacu, ko turi mu buhungiro, nta mananiza, mwemere ko dushobora gusubira mu gihugu cyacu, mudufashe gusubira mu gihugu cyacu. Baranze. Ahubwo, baje kudutera. Twarasubije gusa kugirango twirwaneho. Barashaka kuturimbura. Bavuze ko tutari Abanyekongo, ko turi Abanyarwanda”.
Yabajiwe niba bisobanuye ko barwanira kugira igihugu, asubiza ko atari byo byonyine.
Ati “ Ibyo twasinyanye na Guverinoma ya Congo, hamwe na Perezida Tshisekedi. Ko dushobora gufata abanyapolitiki bose ba M23 n’abasirikare tukabashyikiriza Perezida Tshisekedi. Abasirikare bazajya muri Congo rwagati muri cantonment yabo. Tugomba gukora brigade ya bataillon enye hamwe n’ingabo za Congo kugirango duhige ADF.
Maj. Ngoma kandi yabajijwe ikibazo kigira kiti “Guverinoma ya Congo n’abarengera uburenganzira bwa muntu bashinja u Rwanda kubafasha mu buryo bwa gisirikare, murasubiza iki kuri ibyo?”
Yasubie agira ati “ Twamaze imyaka 5 mu misozi. Imana yatubera umuhamya. Uko twahanganye kugirango tubeho. Nta bufasha na bumwe twabonye usibye twe ubwacu.”
DW iti “ None se mukura he ziriya ntwaro zose mufite?”
Yasubije ko bazikura ahantu hatatu. “Aha mbere ni intwaro twahishe. Twari twarahishe intwaro mu bice twagenzuraga mu 2013. Guverinoma yabashije kuvumbura bumwe muri ubwo buhisho. Twataburuye izo ntwaro dutangira igikorwa.”
Yakomeje avuga ko ahandi bakura intwaro ari ukuzigura kuri FARDC. Ati “ Barabizi. Bagurisha inwaro n’amasasu. Abasivili bagura intwaro ku giciro gito kuri bo bakazitugurisha ku giciro kidasanzwe. Aha gatatu, iyo turwanye na FARDC, bata intwaro zabo tukazigarurira.”
Yabajijwe aho bakura amafaranga yo kugura izo ntwaro, avuga ko bakoreye guverinoma ya Congo kandi bizigamiye. Yongeyeho ko batanga amaraso yabo kubw’impamvu barwanira, bakemera bakagurisha inka zabo, inzu, n’imodoka.
DW iti “ Nta bufasha na bucye bw’u Rwanda mubona?
Mu gusubiza Maj. Willy Ngoma ati “Nta n’urushinge. Ndetse nta nubw’indi guverinoma. Ni mu kwiyemeza kwacu dutuma muvoma yacu ikora. Aho turi, nta mabuye y’agaciro tugenzura. Twatanze ibitambo byose kubw’iyi mpamvu. Hano hari ibirayi n’ibitunguru gusa. Nta mabuye y’agaciro”.
Umuvugizi wa M23 kandi yabajijwe ku basirikare b’u Rwanda ngo baba barafatiwe mu gice cyabo, asubiza ko aho imirwano yaberaga hatandukanye n’aho abo basirikare bafatiwe, yongera gushimangira ko bashimuswe nk’uko byatangajwe na RDF.
Abajijwe ibyo basaba kugirango babe bakwemera guhagarika intambara bahanganyemo na FARDC, yagize ati “Turemera ibiganiro, ibiganiro by’ukuri. Twese turi Abanyekongo, Abanyafurika…. Imyenda yanduye imeserwa mu muryango. Tuvugane nk’abavandimwe tuzabona uburyo bwo kubana hagati yacu.


