Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 nzeri 2023, Guverinoma y’u Rwanda isinyanye amasezerano na Sosiyete Dual Fluid Energy Inc y’Abadage n’Abanyakanada, kugira ngo mu Rwanda hakorerwe igerageza ry’ikigo cyatunganyirizwamo ingufu za nucléaire hagamijwe kuzibyaza amashanyarazi, umunyapolitiki, Dr Frank Habineza we arasanga ibi bishobora guteza akaga.
Muri aya masezerano, biteganyijwe ko imashini ya nuclear reactor igomba gukoreshwa mu gutangiza no kugenzura imyuka ya nucléaire yabyazwa ingufu z’amashanyarazi, izaba yarangije kubakwa no kugeragezwa mu 2026 nk’uko byemezwa na Dual Fluid Energy.
Umuyobozi mukuru wa Dual Fluid Energy, Gotz Ruprecht, mu nama yabereye i Kigali, yagize ati “Izi mashini zishobora gukoreshwa mu gutanga amashanyarazi, hydrogène hamwe na carburants de synthèse ku giciro gito ugereranije n’ibicanwa bikungahaye kuri carbone (combustibles fossiles).”
Carburant de synthèse ni lisansi iboneka itavuye muri peteroli, ahubwo ikorwa binyuze mu miti ivuye mu bikoresho fatizo birimo karubone.
Uwari Minisitiri w’ibikorwa Remezo wasimbuwe ku mirimo ye nyuma yo gusinya aya masezerano, Ernest Nsabimama, yagize ati: “Gukoresha ingufu za nucléaire bizatanga” isooko ihamye kandi yizewe y’amashanyarazi, mu kugabanya gushingira kuri hydrocarbone no gufasha guhaza abakeneye ingufu biyongera”.
Mu 2019, u Rwanda rwari rwasinyanye n’ikigo cy’u Burusiya gishinzwe ingufu za nucléaire cya Rosatom, amasezerano yo kubaka centrales nucléaires bituma abantu batabivugaho rumwe kubera impungenge z’umutekano.
Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riharanira kurengera ibidukikije, Democratic Green Party of Rwanda, Dr Frank Habineza, yavuze ko amasezerano guverinoma yagiranye na Dual Fluid Energy “ari akaga”.
Mu kiganiro yagiranye na AFP, Frank Habineza yagize ati: “Nta tandukaniro rinini riri hagati y’ibyo Dual Fluid Energy ishaka gukora n’ibyo u Burusiya na Guverinoma y’u Rwanda bifuzaga gukora muri 2019.”
Ati: “Nta nyigo n’imwe ishobora kunyemeza ko muri iki gihugu hari ahantu hashobora kubakwa reacteur cyangwa uruganda rutunganya ingufu za nucléaire rudashyize mu kaga abaturage”.
ku ruhande rwabyo, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu za Atomike hamwe na Dual Fluid Energy byijeje abanyamakuru ko “Imashini yacu y’igerageza ni igikoresho gito gifite umuriro mucye bityo kirimo ibikoresho bya nucléaire bike. Kubw’iyo mpamvu, nta kibazo ku bidukikije”.
Kugeza ubu igihugu cya Afurika y’Epfo nicyo gihugu cyonyine ku mugabane wa Afurika gifite gahunda ya nucléaire ya gisivili, gifite imashini za nuclear reactors ebyiri zikora kuva mu myaka irenga 30.


