Perezida wa Sena, Hon.Sen.Makuza Bernard avuga ko Abanyarwanda bakomeje umurongo mwiza wo kunga ubumwe n’agaciro kabo muri rusange, bakesha ubuyobozi bwiza butandukanye n’ubwateguye bukanashyira mu bikorwa umugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo ku rwego rw’igihugu, wabereye ku i Rebero mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ku wa 13 Mata 2018, Perezida wa Sena wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatangaje ko Abanyarwanda ubu bafite ubuyobozi bwiza, bushyize imbere ubumwe ndetse ko nta wabasha kubusubiza inyuma.
Agira ati “isomo dukura mu byo tumaze kugeraho muri iyi myaka 24 ishize jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ni igihamya ndetse n’icyizere byo kubaka u Rwanda twifuza, kandi buri wese abifitemo uruhare, umusaruro wo gushyira hamwe n’iterambere ridaheza birigaragaza rwose hirya no hino mu gihugu kandi ni urugero rwiza, nta gushidikanya ko dukomeye ku mahame n’amahitamo yacu y’Abanyarwanda dushingiye no ku kinyuranyo dufite cy’Ubuyobozi ntawe ushobora kudutsimbura, nta watugamburuza ku byiza twifuza, nta we ushobora kuduhigika ngo adusubize inyuma kandi nta shiti bizadushoboza”.
Arakomeza avuga ko Abanyarwanda bari mu murongo mwiza wa politiki wo kwishakamo ibisubizo, bahereye ku murage mubi bahawe n’Abanyapolitiki babi, ku bibazo byaba biriho ndetse n’ibishobora kuvuka.
Akaba asaba kandi Abanyarwanda gukomeza gukomera ku bumwe, banibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Dukomeze dukomere ku bumwe bwacu rero, tugaragarize icyubahiro abacu tubibuka [turabibuka kandi turabunamiye] mu kuri gushingiye ku mateka adashidikanywaho ndetse no ku byo tumaze kugeraho tureba iki cyerekezeko cy’ubuyobozi twifuza tunareba ko jenoside itazongera kubaho ukundi “.
Muri uyu muhango kandi, Hon. Makuza yasabye abari aho n’abandi Banyarwanda bose muri rusange, gukomeza kwitabira gahunda zijyanye no kwibuka mu gihe cy’iminsi 100, birinda icyatuma bagwa mu bikorwa by’ipfobya, ihanakana n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Urwibutso rwa jenoside rwa Rebero rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 14 barimo abanyapolitiki bishwe mu gihe cya jenoside n’ibihumbi by’Abatutsi bishwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



