Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yahaye impanuro abavoka ababwira ko kuba avoka w’umwuga atari umwambaro cyangwa se ikarita ahabwa n’urugaga rwabo ahubwo ko ari icyo afasha uwamwiyakmbaje.
Izi mpanuro yazibahaye kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018, i Kigali, ubwo yabagezagaho ikiganiro kivuga ku “Ishusho ya Avoka Urwego rw’Ubutabera rwifuza mu mwaka wa 2019 no mu gihe kizaza”.
Min. Busingye arashimira umusanzu w’Urugaga rw’Abavoka mu kubaka ubutabera mu Rwanda mu myaka 21 rumaze. Ko ari rumwe mu nzego zigira uruhare rw’ingenzi mu migendekere myiza y’Ubutabera.
Yabasabye gukora kinyamwuga by’umwihariko nk’abantu basanzwe ari inzobere mu by’amategeko, ati “Nk’abantu basobanukiwe amategeko, bakaba batezweho gufasha mu gutanga ubutabera bunoze buyashingiyeho, Abavoka dukwiye gukora kinyamwuga, tukanirinda umugayo. Ibi bigira ingaruka nziza ku bagenerwabikorwa, bakishimira serivisi z’ubutabera bahabwa”.
Abasobanurira icyo avoka ari cyo, yagize ati “Ntabwo Avoka ari umwambaro cyane, cyangwa se ikarita y’umwuga, Avoka ni icyo afasha umwiyambaje, ndetse icyo gihe akaba anafashije urukiko cyangwa izindi nzego z’ubucamanza cyane cyane, ndetse n’izindi zose byaba ngombwa ko akorana na zo”
Min Busingye avuga ko Urugaga rwabo rugomba guhorana isura nziza, kurindwa kandi narwo ubwarwo rukirinda Abavoka bake babi mu barugize barwangiriza isura.
Ati “Buri Avoka wese akwiye kurwana intambara yo guteza imbere Urugaga yirinda imikorere, imigirire n’imigenzereze irugaragaza nabi, yamagana kandi imikorere, imigirire n’imigenzereze mibi ya mugenzi we abashije kubona”.
Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwatangijwe mu 1997 n’abavoka 37, mu myaka 21 ishize rukaba rufite abanyamuryango basaga 1200.



