Miss Umunyana Shanit ubwo yagiraga icyo asobanura nyuma y’ibyatangajwe ko yaba yaratutse Bishop Rugagi, yabihakanye avuga ko atigeze amutera amabuye cyangwa ngo anamutuke.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Miss Shanitah yavuze ko ibyo yavuzweho birimo amakabyankuru, ko atagera aho abura uburere ngo abe yatuka uwo yita umushumba.
Yagize ati “Ntabwo nigeze ntukana, naho nabura ubwenge sinabura n’uburere bw’ababyeyi ku buryo natuka umushumba, nk’uko nabivuze ubushize, mufata nka papa wanjye wo mu mwuka sintekereza rero ko njye Shanitah natinyuka ngo mutuke, kuko naratsinze mu by’ukuri atarampanuriye”.
Akomeza avuga ko ari umukiristo by’umwihariko wemera ubuhanuzi, ariko ko atarahanurirwa, ati “yego ubuhanuzi bubaho, ntacyo nari nahanurirwa ndacyagitegereje”.
Bishop Rugagi Innocent ni umuyobozi w’itorero ry’Abacunguwe, na we yahakanye avuga ko atigeze ahanurira uyu mukobwa Shanitah kuzaba nyampinga w’u Rwanda 2018, gusa yabaye igisonga cya mbere.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



