Katia yatangaje ko atewe ishema no kuba mu muryango wa Cristiano Ronaldo

Ntabwo yacitse intege no mu gihe yari yacukuriwe imva: Mushiki wa Cristiano Ronaldo

Sangiza iyi nkuru

Mushiki w’umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo, witwa Katia Aveiro yashimye byinshi musaza we yakoze no kuba atarigeze arambirwa mu bihe byari bimukomereye, abantu bamurwanya.

Cristiano Ronaldo na bagenzi be bo mu ikipe ya Portugal basezerewe n’iya Maroc mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi ryari rigeze muri ¼ cy’irangiza, nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa kuri uyu wa 10 Ukuboza 2022.

Ni umukino washenguye abakunzi b’ikipe ya Portugal ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe bananiwe kwihangana, barambarara mu kibuga, Cristiano we ajya mu rwambariro mbere y’abandi, bigaragara ko agahinda kari kamubanye kenshi.

Gusezererwa kw’ikipe ya Portugal muri iri rushanwa kwari gusobanuye ko Cristiano ari ubwa nyuma aryitabiriye ndetse biranashoboka cyane ko ari busezere mu ikipe y’igihugu ku myaka 37 y’amavuko.

Katia amaze kubona ibyabaye kuri musaza we, yifashishije urubuga rwa Instagram, yasobanuye mu ncamake ubuzima bushaririye umuryango we wanyuzemo, kugeza ubwo Cristiano yaje kuba icyamamare akabasha guhindurira imibereho.

Ni inkuru Katia yatangaje ko azabwira abuzukuru be, aho ngo azabasobanurira uko Cristiano yageze ku bigwi byinshi birimo icyubahiro, abikesheje umwete, ariko bikaza kwivanga n’inzitizi zirimo amashyari n’ibindi…

Yagize ati: “Nzababwira ubwami yubatse, mbabwire imbaraga ze, ibyo yiyemeje kugeraho n’ibyo yagezeho, imico ye, mbabwire ko atigeze acika intege no mu gihe yari yaracukuriwe imva. Nzabereka filimi y’ubuzima nyakuri bwa sekuru. Kandi Imana ishimwe ndi umwe mu baburimo. Igice cy’ubuzima bwe n’uburyo ari ubuzima bwiza. Mfite ishema, ni musaza wanjye, yego ni Cristiano Ronaldo.”

Kugeza ubu, Cristiano ntacyo aratangaza nyuma yo gusezererwa mu irushanwa ry’igikombe cy’Isi. Abakunzi be bategereje kumenya ahazaza he kuko nta n’ikipe afite abarizwamo. Gusa bivugwa ko nyuma y’aho avuye muri Manchester United, arerekeza muri Saudi Arabia.

Katia yatangaje ko atewe ishema no kuba mu muryango wa Cristiano Ronaldo
Katia yatangaje ko atewe ishema no kuba mu muryango wa Cristiano Ronaldo

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *