AS-Kigali

Ntagikozwe AS Kigali ntizakina Shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya AS Kigali iraburira Umujyi wa Kigali ko nihatagira igikorwa vuba, ishobora kutitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umwaka wa 2025–2026.

Mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nyakanga 2025, AS Kigali isaba ko habaho inama yihutirwa hagati y’Inama Nyobozi yayo n’iy’Umujyi wa Kigali, bitarenze tariki ya 10 Nyakanga.

Intego ni ukuganira ku bibazo by’ingenzi bigomba gukemurwa kugira ngo iyi kipe ibashe kuzuza ibisabwa na FERWAFA muri gahunda ya Club Licensing, iteganyijwe kurangira tariki ya 17 Nyakanga 2025.

AS Kigali ivuga ko hashize ukwezi isabye ibisubizo ku bibazo biri hagati yayo n’Umujyi wa Kigali, ariko ntacyo biratanga.

Iyi baruwa yashyizweho umukono na Perezida wa AS Kigali, Fabrice Shema, yanashyikirijwe abayobozi bakuru barimo Perezida wungirije w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

AS Kigali ishimira Umujyi wa Kigali ku bufasha isanzwe ihabwa, ariko igasaba ko hafatwa icyemezo vuba, kuko kutagira icyo bikora bishobora gutuma itagaragara muri shampiyona y’uyu mwaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *