Ntarajya kwiga umuziki ku Nyundo, nakoraga umuziki wa feke — Yvrey

Sangiza iyi nkuru

 
Umuhanzi Yvrey, aratangaza ko nyuma yo kwiga muzika mu ishuri riherereye mu karere ka Rubavu ryo ku Nyundo, yasanze umuziki yakoraga mbere nta ho wari kuzamugeza kuko wari mubi.
Yvery ni umwe mu banyeshuri 29 barangije amasomo y’umuziki mu ishuri ryo ku Nyundo, bize mu buryo bwa kinyamwuga ibijyanye na wo byose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo yatugezagaho amashusho y’ indirimbo ye nshya yise ‘’Nkuko njya mbirota”, Yvrey yakomoje ku itandukaniro riri mu muziki yakoraga mbere n’uwo ari gukora nyuma yo kuva ku Nyundo.
Yagize ati “ Mbere yo kwiga umuziki nakoraga umuziki abantu bakankunda, ariko mu by’ukuri umuziki nakoraga ntiwari wo neza, navuga ko imyaka 3 namaze ku Nyundo yahinduye ubuzima bwanjye mu muziki, nasobanukiwe icyo umuziki uvuze, uburyo bwiza bwo kuwukora, ubu nkora umuziki wa kinyamwuga mu gihe mbere apfaga gukora gusa”.
Yvery ngo kuri we abara ko afite indirimbo 2 gusa, (aha yavugaga izo yakoze nyuma yo gusoza amashuri y’umuziki ku Nyundo.)
Yagize ati”Njye mbara ko mfite indirimbo 2 gusa, kabone n’ubwo hari izo nari narakoze mbere yo kujya kwiga muzika, ariko sinavuga ko nakoraga umuziki, niyo mpamvu ntawe njya nzumvisha, ubu izo mfite ni 2 ni na zo numva zikoze neza mu buryo bw’ubunyamwuga”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yvrey nyuma yo kuva ku Nyundo amaze gukora indirimbo yise “Uragiye”, ndetse n’iyo aheruka gushyira hanze mu minsi ishize yise “Nkuko njya mbirota”.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *