Visi perezidante w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yavuze ko ibyo abadepite bo mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi bagaragaje mu myanzuro nyuma y’uruzinduko rwabo bagiriye mu Rwanda ari nko kuyomba kw’inyombya anavuga ko utabuza bene iyi nyoni kuvuga.
Ibi Hon Uwimpaye yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuriu kigamije kugaragaza ibyagezweho n’Inteko Ishinga Amategeko mu gihembwe cya Gatatu gisanzwe cy’umwaka wa 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Depite Uwimanimpaye Jeanne D’Arc avuga ko imyanzuro y’abadepite b’i Burayi yari yuzuye ibinyoma ndetse ko bagaragaje kunenga u Rwanda, ibintu avuga ko ngo byari binihishwe inyuma n’umwe mu badepite bari baje mu Rwanda ufitanye ubucuti bwihariye n’umuryango wa Ingabire Victoire bavugaga ko bashaka gusura mu buroko.
Depite Uwimanimpaye Jeanne D’Arc yagize ati “U Rwanda rwavuzwe nabi kenshi ariko ntibyarubujije gutera imbere, baca umugani ngo ntawe ubuza inyombya kuyomba keretse ashaka kuba nkayo, ntabwo twabibabuza.”
Depite Mukabalisa Donatille we yavuze ko ibi bitazabuza u Rwanda gukomeza kwakira abashyitsi barugana, Ati “ Ntabwo biriya bya EU byatuma duseta ibirenge ahubwo ni bwo bituma turushaho kwongera umubano n’izindi nteko kuko tuba dukeneye kumenyekanisha u Rwanda.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iki gihembwe cya Gatatu Inteko Ishinga amategeko yasuzumye imishinga y’amategeko 26, yanakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusuzuma amategeko 26. Hari amategeko 12 muri 20 yemejwe yoherejwe gutangazwa mu igazeti, naho itegeko rimwe ryohererezwa Sena, naho komisiyo zihoraho nazo ngo zasuye abaturage mu duke dutandukanye tw’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


