Ntimukabe imfungwa z'amateka mutagizemo uruhare-Min Gen Kabarebe

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016, Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe yaganirije urubyiruko rusaga 700 ruri mu itorero Urunana rw’Urungano i Gabiro , aho yabaganirije ku mateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu buhamya Minisitiri Gen Kabarebe yahaye uru rubyiruko yanabasabye ko batagomba kuba imfungwa z’amateka mabi yaranze u Rwanda mu myaka yashize aho yashakaga kugaragaza ko amateka yaranze u Rwanda agomba kuganirwa hagamijwe kurebera hamwe umuti urambye waganisha ku bumwe n’iterambere by’Abanyarwanda. Min Gen Kabarebe yanagaragaje ko urugamba rwo kubohora igihugu rutari rworoshye ariko ko barutsinze kubera gukorera ku ntego yo kugobotora u Rwanda mu buyobozi bubi bwariho icyo gihe.
Yatangiye agira ati”mu 1982, nabaga hafi y’iyi nkambi ya Gabiro mbayeho nk’impunzi mu gihugu cyanjye bwite. Leta ya Uganda yaratwirukanye ari nako ubutegetsi bw’u Rwanda butubwira ko igihugu cyuzuye ntaho kujya hahari.”
Min Gen Kabarebe yakomeje avuga ko nyuma baje kubakirwa inkambi y’impunzi ahita i Kibondo aho babeshejweho n’inkunga za HCR.

kabareb
Min Gen James Kabarebe imbere y’urubyiruko ruri mu itorero i Gabiro

Ati”twajyaga gucuruza amavuta yo guteka mu nkambi ya gisirikare, aho kutwishyura bakatwirukana bakanadukubita. Naje gutoroka inkambi niyunga ku ngabo za Museveni muri Uganda kugirango mbashe kurwana ku buzima bwanjye.”
Yakomeje avuga ko ibibazo byose u Rwanda rwacagamo byatewe n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe. Yanavuze ko umubare munini w’abagize uruhare mu kwangiza igihugu bari urubyiruko aho yagize ati”iki gihugu cyangijwe n’urubyiruko ariko cyanasanwe n’urubyiruko.”

Yanagaragaje ko gukorera ku ntego ari kimwe mu byatumye babasha gufata u Rwanda barukuye mu maboko y’ubuyobozi bubi.
”Uko muri aha, harimo abana bafite ababyeyi bakoze Jenoside, harimo n’abiciwe. Izo zose ni ingaruka z’ubuyobozi bubi. Abanyarwanda bose bahuye n’ingaruka z’ubuyobozi bubi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Minisitiri Gen Kabarebe yasabye uru rubyiruko gukomeza urugamba rwo kubaka igihugu nyuma y’imyaka imyaka 22 ishize ruvuye mu maboko y’umwanzi.

Urubyiruko ruri gukurikirana ibiganiro
Urubyiruko ruri gukurikirana ibiganiro mu itorero

Yagize ati”mwebwe n’abandi bazabakurikira muzakomeza guharanira kwigenda no kugira icyubahiro.”
Muri iki kiganiro yanagarutse ku rupfu rw’Intwari yaguye ku rugamba aho yavuze ko ku munsi wa mbere w’urugamba mu 1990 babuze umusirikare umwe ariko ku munsi wakurikiyeho bakabura abasirikare benshi barimo na Fred Gisa Rwigema.
”mu rugamba rwacu twari dufite intego yo kubaka u Rwanda rubereye abanyarwanda bose. Bityo iyo utsinze urugamba rwo kwibohora nk’urwo twatsinze, ntago uba ukireba ku nyungu zawe bwite ahubwo ureba ifoto yose muri rusange. Niyo mpamvu nyuma yo guhagarika Jenoside twinjije abasirikare basaga 1500 bo mu ngabo zatsinzwe mu zacu mu rwego rwo kwerekana ko dushyigikiye gukorera hamwe nk’Abanyarwanda.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa mbere abandi bayobozi batandukanye biganjemo Abaminisitiri batanze ubutumwa butandukanye binyuze mu buhamya bwabo mbere na nyuma ya Jenoside yo muri Mata 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *