WhatsApp-Image-2024-08-05-at-11.32.24_c532ae3d

Ntitwigeze duteganya gutera DRC iyo tubigira tuba twarageze i Kinshasa – Gen. Muhoozi

Sangiza iyi nkuru

Abategetsi b’igisirikare cya Uganda barahakana uruhare rwabo mu kibazo cy’umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe Abanyekongo bakomeje gushidikanya ku bijyanye n’impu ebyiri za Kampala mu bibera iwabo.

Muri raporo yabo iheruka, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zatunze urutoki Uganda, zivuga ko yohereje abasirikare bashya barenga igihumbi ba UPDF mu Mujyi wa Bunia no muri teritwari za Mahagi na Djugu (Ituri), ariko batabanje kubiherwa uruhushya na Kinshasa.

Iyi raporo yazamuye impaka nshya ku bivugwa ko Kampala ishyigikiye M23 ndetse n’umugambi wo kwigarurira igice cy’uburasirazuba bwa Congo, aho inafatanya n’Ingabo za Congo kurwanya inyeshyamba zigendera ku matwara akakaye ya kisilamu za ADF.

Ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 5 Nyakanga, Umugaba Mukuru wa UPDF yamaganye ibirego bishinjwa igihugu cye.

Ati: “Nshobora kwizeza ko tutigeze duteganya gutera DRC. Iyo tubigira, mushobora kwizera ko twari kuba twarageze i Kinshasa. Ariko ibyo ntibyari intego yacu. Ibyo ari byo byose, icy’ingenzi muri iki gihe ni ugushyira mu bikorwa amasezerano atandukanye. Uganda yubaha amasezerano yagiranye na DRC ndetse n’amasezerano ya EAC”.

Kuva ku itariki ya 30 Ugushyingo 2021, Ingabo za Uganda zatangiye ibikorwa by’ubufatanye n’Ingabo za Congo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

Nyuma yimyaka hafi ine, ibihugu byombi bibona ibyagezweho ari byiza, kuko byagabanyije ibikorwa byinshi by’ubwicanyi by’umutwe wa ADF.

Vuba aha, ku itariki ya 20 Kamena, Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiye mu murwa mukuru wa Kongo aho we na mugenzi we wa Congo, Lt. Gen. Banza Mwilambwe Jules, bashyize umukono ku masezerano yavuguruwe y’ubwumvikane ku bikorwa bya FARDC-UPDF mu burasirazuba bw’igihugu.

Icyakora, muri raporo yabo, impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zemeza ko kuba kwa UPDF muri DRC birenze impungenge z’umutekano.

Bemeza ko Uganda ishishikajwe no kurengera inyungu z’ubukungu na geopolitike mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro na zahabu,  ubucuruzi, gucukura peteroli mu Kiyaga cya Albert n’ibindi.

Nubwo Kampala ikekwaho na bamwe mu Banyekongo kuba inyuma ya M23, Kampala yo ivuga ko yafashije kubuza inyeshyamba z’uyu mutwe gukomeza mu majyaruguru ya Kivu y’Amajyaruguru, birinda ifatwa ry’imijyi ya Butembo na Beni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *