Abanyarwanda bakora imirimo iciriritse benshi bita ‘abapagasi’ bakorera mu Karere ka Ntungamo bagiye gushyirwa hamwe kugira ngo abatagira ibyangombwa basubizwe iwabo kuko ngo ari bo ba nyirabayazana w’ubujura bw’inka n’ibindi bikorwa by’umutekano muke muri aka karere.
Uhagarariye Perezida Museveni muri aka Karere ka Ntungamo, RDC George Bakunda, mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki ya 27 Ugushyingo 2018, yatangaje ko inzego z’umutekano zakoze isuzuma zisanga kuba hari abantu batagira ibyangomba ari intandaro by’ibyaha bikomeje gukorerwa mu duce twa Ntungamo.
N’ubwo uyu mutegetsi avuga gutya, nta nshuro n’imwe izi nzego z’umutekano zigeze zigaragaza Umunyarwanda w’umupagasi zataye muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu kwiba inka no guteza umutekano muke muri aka gace nk’uko Virunga Post ibitangaza.
Bakunda yavuze ko hari abantu batazwi bagenda biba inka muri Ntungamo ariko akavuga ko ari Abanyarwanda nta kabuza.
N’ubwo Ntungamo ahanini ituwe n’Abanyankole; Bayiru n’Abahima hari abandi baturage barimo Abakiga, Abarundi, Abanyoro bityo iki kinyamakuru kikibaza impamvu uyu muyobozi yarebye Abanyarwanda akaba ari bo agerekaho ibyaha by’ubujura bw’inka.
https://bwiza.com/2018/11/28/uganda-ntungamo-ubwicanyi-nubujura-birashyirwa-ku-mutwe-wabanyarwanda/
Umwe mu baturage waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko hari impamvu yihishe inyuma y’aya magambo ya Bakunda.
Ati “ Kuki se barebye muri Ntungamo gusa? Hashobora kuba hari ikibyihishe inyuma.”
Undi muturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko no mu tundi duce twegereye u Rwanda nta kibazo cy’ibyaha bikorwa n’Abanyarwanda biri ku rwego rwo hejuru bihari.
Ati “ Urebye mu duce nka Kibale, Kisoro n’utundi duce twegereye u Rwanda mu binyamakuru uzasanga nta byaha byinshi biriyo.”
Ababikurikiranira hafi bavuga ko ibi birego bita ko ntaho bishingiye ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwa Kampala bwasabye abayobozi bo mu nzego z’ibanze kwikoma Abanyarwanda.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Kuri RDC Bakunda George, abantu 15 bamaze kwicwa kuva mu mwaka wa 2015 n’abakozi b’abanyabiraka, mu duce twa Ngoma, Rubaare, Kayonza, Rweikiniro na Ruhama. Ashimangira ko iyo abicanyi bamaze kubica bahindukira bagasubira mu Rwanda.
Ibi bitangajwe mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza, aho u Rwanda rushinja iki gihugu guhohotera abanyarwanda bakibamo, rimwe na rimwe bamwe bagafatwa, bagafungwa mu buryo butazwi bashinjwa kuba intasi.
Ibirego Uganda itahwemye gutera utwatsi ikavuga ko abafatwa baba hari aho baba bahuriye n’ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu.


