Ntuzabyare wumva ko leta izagufasha kurera-Min Nyirasafari

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba iratangaza ko nta muntu ugomba kubyara ateganya ko azafashwa na leta kurera abana be ahubo ko mbere yo kubyara bagomba kubanza kubitegura no kureba niba barateganyirije abo bazabyara.
Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance mu kiganiro aherutse kugirana n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango EARG, aho yibukije ibi cyane urubyiruko nka bamwe bakibyiruka kandi barebwa n’iki kibazo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati”leta iza ku mwanya wa 2 inyuma yawe mu kugufasha kurera. Ntimukumve rero ko mugomba kubyara mukuzuza isi kandi mutarabanje guteganyiriza umwana wanyu.”
Yakomeje avuga ko mbere yo kubyara, umuntu aba agomba kureba ku bushobozi buhari bityo akabyara abo ashoboye kurera.
Ibi abitangaje mu gihe hirya no hino mu gihugu hari gahunda zo guca abana no mu muhanda nk’imwe mu ngaruka zo kubyara abo batabashije kurera.
Mu mezi ashize, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwari bwatangaje ko kuba hari bana bibera mu muhanda atari ikosa ryabo ahubwo ko ari iry’ababyeyi babo baba bateshutse ku nshingano zabo zo kubitaho uko bikwiye no kubyara abo batabashije kurera.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakur mu karere ka Nyarugenge Gaston Munyabugingo yagize ati” Twifuza gukora ubukangurambaga mu migoroba y’ababyeyi no mu Nteko z’abaturage zibera mu midugudu iba nyuma y’umuganda kugira ngo tubasabe kwita ku nshingano zo guha abana babo uburere bukwiye.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
ingingo ya 227 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko umubyeyi cyangwa umwishingizi wirengagiza kubahiriza imwe mu nshingano ze nta mpamvu yumvikana ku buryo bizahaza ubuzima, umutekano, imibereho y’umwana we cyangwa uwo ashinzwe kurera ukiri muto, ureka umwana cyangwa uwo ashinzwe kurera akishora mu buzererezi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *