” Ibyo twiyita nta gaciro bifite igihe twumva ko tutashyira imbaraga hamwe nk’abanyarwanda maze tugakorera hamwe; Umunyarwanda mwiza ni uharanira kwirwanira ishyaka, akumva ko agomba kubaho adategereje ubufasha cyangwa ibitekerezo biva mu banyamahanga, ndetse ntiyibone mu ndorerwamo y’Ubuhutu, Ubututsi cyangwa Ubutwa “.
Ibi byatangajwe na Meya w’Akarere ka Kicukiro, Dr. Nyirahabimana Jeanne ubwo Akarere ka Kicukiro katangizaga gahunda ya Pan Africanism Movement (PAM) ndetse banaganira kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Meya w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana akaba yarasabye abayobozi bagenzi be n’abaturage kutarangwa n’ivangura, abasaba gukorera hamwe.
[ad id=”44145”]
Dr Nyirahabimana yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kwitandukanya n’ivanguramoko kuko udashobora kujya muri Panafricanism uvuga ko uri Umututsi cyangwa Umuhutu, ahubwo ushyira imbere ubunyarwanda.
Panafricanism ni urusobe rw’ibitekerezo bigamije guteza imbere ubumwe hagati y’Abanyafurika. Afurika ni umugabane ukungahaye ku mutungo kamere ariko uvugwamo cyane intambara n’umwiryane ku buryo udatera imbere nk’indi migabane kubera kutagira ubumwe bwifuzwa.
Dr Nyirahabimana yabwiye abayobozi ko bagomba guha agaciro ibyabo ndetse bakumva ko bifitemo ubushobozi bwo kwibeshaho badategereje kubifashwamo n’abanyamahanga, gusa ababwira ko ibi batabigeraho bacyifitemo amacakubiri.
Meya yakomeje agira ati “Tugomba kurenga gahunda z’amoko tukarwana no kwiyubaka nk’abanyarwanda, ntidukeneye kwirebera mu ndorerwamo y’amoko kuko ntuzaba umunyafurika w’Umututsi, Umuhutu cyangwa Umutwa ahubwo uzaba umunyafurika w’umunyarwanda.”
Aha kandi Dr. Nyirahabimana yagarutse ku kuntu umunyafurika agomba kwigira ntategereze ibiturutse ahandi ahubwo ko agomba guha agaciro ibyo we akora akumva ko yishoboye.
[ad id=”44145″]
Muri iyi gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse na PAM, Pasiteri Antoine Rutayisire yabwiye abari aho ko abantu bagiha agaciro ibyo bari byo (abahutu, abatwa ndetse n’abatutsi) ko ari ukwiyitirira akantu gato kandi kadafite umumaro, ko ikiruta ari ukwitwa umunyarwanda kandi ukumva ubifitiye ishema.
Pasiteri Antoine yagize ati, “Ibyo twiyita nta gaciro bifite igihe twumva ko tutashyira imbaraga hamwe nk’abanyarwanda maze tugakorera hamwe dufite intumbero imwe, igihe cyose tudashyize hamwe nk’umuntu umwe tuzamera nka ba bubatsi bubakaga umunara w’Ibaberi bananiwe kumvikana buri umwe agakora ibye bikarangira intego yabo itagezweho.”
Abari bahagarariye ibiganiro bya PAM ari bo Mé Gatete Nyiringabo ushinzwe ibya Politiki ndetse na Karorero Joseph ushinzwe umutekano ndetse no kubungabunga amahoro muri PAM, bafatanije na Komite yatorewe guhagararira PAM mu karere ka Kicukiro, bagarutse cyane ku kuba Afurika igomba kuba umugabane ugomba kwirwanirira.
Aha bagaragaje ko iyi itakiri ya Afurika ifite abaturage bashukisha inkono y’itabi bagatwara zahabu ndetse bakabagira abacakara nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
[ad id=”44145″]
Bavuze ko u Rwanda rwari igihugu cyabagaho ari icyo kwigira ku bindi bihugu ariko ubu kimaze kuba indorerwamo y’ibindi bihugu, aho ubu amahanga ashishikajwe no kuza kureba uko abanyarwanda bakora, bibaza uko igihugu cyanyuze muri Jenoside yo muri Mata 1994 cyaba kiyubatse vuba ndetse ubu abanyarwanda bakaba basabana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com





