Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamenyesheje ko adashobora kunamira na rimwe Général-Major Peter Nkuba Cirimwami wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nduhungirehe yasubizaga mugenzi we, Thérèse Wagner Kayikwamba wa RDC wamushinje kuba ubwo kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga inama y’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, ari we rukumbi wanze guhaguruka ngo ahe icyubahiro ingabo zaguye mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RDC.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje ko impamvu yanze guhaguruka nka bagenzi be ari uko mu mazina y’abasabiwe kunamira harimo irya Cirimwami, arahira ko adashobora na rimwe kumwunamira n’ubwo we yigeze kumwakira mu cyubahiro kigombwa abadipolomate ubwo yari i Goma mu mwaka ushize.
Yagize ati: “Unyihanganire Madamu Munyamabanga wa Leta, mugenzi wanjye, ariko ubutumwa bwawe burayobya nk’uko bisanzwe. Mu by’ukuri wananiwe gusobanura mu butumwa bwawe ko mu rutonde rw’abasirikare Perezida w’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AU yasabye ko hafatwa umunota wo kubunamira mu nama yo kuri iki gicamunsi havuzwemo izina rya Gen Maj Peter Cirimwami, wari Guverineri wa gisirikare wa Kivu y’Amajyaruguru.”
“N’ubwo uwo Ofisiye mukuru wa FARDC yanyakiriye mu cyubahiro cy’abadipolomate i Goma ku wa 5 Ugushyingo 2024, sinshobora, yaba uyu munsi cyangwa ejo, guhaguruka ngo mfate umunota wo kumwunamira”.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yasobanuye ko impamvu adashobora kunamira Cirimwami ari uko uyu mugabo yahoze ari “ikiraro gihuza [FARDC] na FDLR”, ikindi akaba ari we wahungabanyije ibikorwa bya FARDC muri Nzeri 2024, byatangijwe ku gitutu cy’amahanga, byo gukuraho burundu umutwe wa FDLR.”
Gén Cirimwami Minisitiri Olivier Nduhungirehe yanze kunamira, yapfuye mu cyumweru gishize nyuma yo kurasirwa hafi y’umujyi wa Sake aho yari yagiye gusura ku rugamba ingabo za Congo.


