Nyabimata: Abantu bitwaje intwaro bongeye kuhagaba igitero

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru, avuga ko hari abantu bawuteye bitwaje intwaro zirimo n’imbunda baranasahura.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, aho abagizi ba nabi bagabye igitero mu mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga muri uyu murenge babanza kurasa, nyuma barasahura, barangije ibyo basahuye babyikoreza abaturage barabatwaza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, Rubumba Francois Xavier, aganira na Igihe, yagize ati “Hari nka saa tanu z’ijoro baraza barasa amasasu make ariko nta muntu barashe. Basahuye mu ngo 14, basahuye imyenda irimo iy’abagore n’iy’abagabo; batwaye ihene ebyiri n’intama 12 ariko zishobora kwiyongera kuko izo nizo tumaze kumenya. Binjiye mu giturage ku buryo n’umuturage basanganaga amafaranga bayamwamburaga”.

Yakomeje avuga ko hari n’abaturage icyenda bari batwaye babatwaje ibyo basahuye ariko nyuma baza kubareka basubira iwabo. Ati “ Bahise binjira mu ishyamba rya Nyungwe kuko duturanye naryo”.

Avuga ko ahagana saa sita z’ijoro aribwo ingabo z’igihugu zatabaye, zigenda zikurikiye abo bagizi ba nabi, amakuru y’ibyakurikiye akaba atarayamenya.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe Imibereho Myiza, Collette Kayitesi, yemeje aya makuru, avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye.

Ati “Yego ni amabandi, inzego z’umutekano zirimo kubikurukirana, ni mu murenge wa Nyabimata na none”.

Ubu bugizi bwa nabi bwongeye kugaragara muri aka gace mu gihe mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Kamena 2018, nabwo abantu batamenyekanye bitwaje intwaro bagabye igitero muri uyu murenge, Akagali ka Nyabimata, Umudugudu wa Rwerere, bica abaturage babiri bakomeretsa abandi batatu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Vincent Nsengiyumva.

Abagabye igitero basize batwitse imodoka ye [Vincent Nsengiyumva] n’aho yari acumbitse ndetse bagatwika na moto y’umumotari wacakiranye nabo atashye mbere yo kumushimutana n’abandi bakaza kubarekura nyuma.

Mu bandi bashimuswe kandi harimo abakozi barindaga umutekano wa koperative yo kubitsa no kugurizanya y’Umurenge Sacco Nyabimata nyuma yo kugerageza kuyiba ariko ntibibakundire.

Umwe mu bari bashimuswe n’aba bagizi ba nabi nyuma bakarekurwa, yasobanuye ko aba bagizi banabi bivugiye ko uyu murenge ari uwabo, ati “ Bavugaga ngo uwo baje kureba baramuzi..ngo ntitugire ubwoba..ngo kandi, uyu murenge wose wa Nyabimata ngo ni uwabo..ngo ushaka ko bakorana azagumamo, ngo utazabishaka azawuhunge naho ubundi ngo isaha ni isaha umurenge ni uwabo barawufashe .”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango agira icyo abivugaho, yavuze ko hari abari gukurikirana iki kibazo bo mu nzego z’umutekano, ndetse ko ku ruhande rwa RDF, ngo aho umwanzi yaturuka hose bitamuhira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *