Abagizi ba nabi bataramenyekana bategeye mu nzira umunyamakuru wa Radio Flash ukorera mu karere ka Nyagatare, Gumisiriza John, bamukomeretsa bikomeye mu mutwe.
Kwigira Issa uyobora abanyamakuru bakorera mu ishami ry’iyi radiyo riri muri Nyagatare yatangarije Taarifa ko Gumisiriza yategewe hafi y’umugezi w’Umuvumba, akubitwa ikaro mu mutwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 Gashyantare 2023, ubwo yari avuye mu kazi.
Uyu muyobozi yagize ati: “Nk’umuyobozi we, namukurikiranaga. Yarangije ikiganiro arataha nk’uko bisanzwe ariko twaje kumva badutabaje ko yakubiswe bikomeye.”
Kwigira avuga ko hafi y’uyu mugezi hasanzwe haba agatsiko k’abagizi ba nabi gatega abantu kanabambura ibyo bafite, agasaba inzego z’umutekano kuharinda.
Gumisiriza ari kuvurirwa mu bitaro by’akarere ka Nyagatare. Bivugwa ko yahageze atabasha kuvuga no kureba neza.


