Nyagatare: Ecobank yibwe amafaranga akabakaba miliyoni 100

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko banki y’ubucuruzi Ecobank ishami ryayo rikorera I Nyagatare yibwe amafaranga y’u Rwanda akabakaba muliyoni 100.
Ayo mafaranga ngo yibwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri 2017, Umuvugizi wa Polisi muriiyi ntara IP Kayihura Jean de Dieu yavuze ko hakekwa abakozi bayo babiri.
Ati “Yibwe tariki 24 Nzeri. Abakekwa ni Branch Manager(umuyobozi w’agateganyo ), Operation Manager(ushinzwe ibikorwa). Kugeza ubu iperereza riracyakomeje, baracyashakishwa, kuko nyuma y’aho amafaranga aburiye nabo bahise babura, ubu barashakishwa.
Aya makuru yamenyekanye ubwo abayobozi ba Ecobank babitangarizaga polisi.
Ati “Ku wa mbere tariki 25 mu gihe cya saa tatu nibwo Ecobank yabimenyesheje polisi, itangira uperereza nubu birakomeza. Nkuko twabisanze koko amafaranga yaratwawe kandi akaba yaratwawe na bamwe muri abo bakozi babo, kugeza na n’ubu ntabwo baragaragara , ntibaragaruka no ku kazi.”Kayihura abibwira RBA.
Amafaranga yibwe arimo ay’u Rwanda asaga miliyoni miliyoni 77 n’ibihumbi hafi 850, hari kandi amayero (Euro) 3575, n’amapawundi(Pound) 200 ndetse n’amadolari ya Amerika asaga 17775. Yose hamwe mu mafaranga y’u Rwanda ni 96,424,324.
Bivugwa ko abibye aya mafaranga babanje kwica ibyuma bifata amashusho(camera). Ikindi kigarukwaho ni uburyo abakoreraga iri shami babwiwe ko rigomba kuzafunga burundu muri Mutarama umwaka utaha. Ibi bigaherwaho nk’impamvu yatumye bumva bagiye kubura akazi bagahitamo kuyiba. Birakekwa kandi ko yibwe ahagana hagati ya saa saba na saa kumi z’amanywa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus— Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *