Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2016, Umurambo w’umuntu utabashije kumenyekana bitewe n’uko yangiritse cyane watoraguwe mu mugezi w’Umuvumba ho mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Matimba, akagali ka Matimba.
Uyu mugabo wasanzwe yaratangiye kwangirika cyane birakekwa ko yaba yararohamwe muri uyu mugezi ubwo yageragezaga kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda kuko hari hashize iminsi uyu mugezi waruzuye bitewe n’imvura nyinshi yaguye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gushaka kwinjira mu gihugu cya Uganda banyuze mu nzira zitemewe ngo ni ingeso y’abatuye muri kano gace baba baba ahanini bajyanwe no gukora ubucuruzi bwa magendu.
Umurambo watoraguwe n’abaturage bahingaga hafi y’umugezi, yasanzwe yambaye ubusa kuko ngo abambuka muri ubu buryo babanza gukuramo imyenda kugirango baze kuyambara bageze hakurya (Uganda), abenshi baba bagiye gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka butemewe n’amategeko.

Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa sitasiyo ya polisi ya Matimba, IP Sylvestre Bizumuremyi yibukije abatuye muri aka gace kwirinda ibikorwa byose biciye mu cyuho kuko bibazanira ingaruka, IP Bizumuremyi yasabye aba baturage ko mu gihe bashaka kujya muri Uganda bajya baca mu nzira nyabagendwa bakagenda bafite umutekano wizewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu watoraguwe yahise ashyingurwa n’ubuyobozi bw’Akagali ka Matimba mu gihe nta muntu uzwi waba yaraburiwe irengero ngo bikekwe ko ari we uyu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


