Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame , akaba na Perezida wa Repubulika akomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Nyagatare, nyuma yo gusoza ibi bikorwa mu Murenge wa Gatunda.
Perezida Kagame yibukije abatuye aka karere ko basabwa kumutora, maze bakazakomezanya mu bikorwa bigamije gukomeza guteza igihugu imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “ Mwadutumiye, twabitabye ngo tujye inama y’iya 4 Kanama. Iya 4 Kanama ni ugutora Umukandida wa FPR hanyuma tugakomeza amajyambere, ubumwe n’imiyoborere myiza .”
Akomoza ku byakozwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ku bufatanye n’Abanyarwanda, Kagame yavuze ko imyaka 23 ishize isigiye akarere ka Nyagatare inganda, kaminuza, n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi byateye imbere. Ibyo bikorwa kandi bizakomeza kwiyongera babikesha ubufatanye n’imikorere yacu myiza ni muri urwo rwego yabasabye gukomeza umugambi wo gufatanya mu guteza imbere akarere kabo n’igihugu muri rusange.
Ati “ Ndabashimira cyane ku bufatanye mu iterambere. Dukomereze aho duhereye kuya 4 Kanama mutora Umukandida wanyu. Aka Karere ka Nyagatare mu myaka 7 iri imbere tuzayihindura ukundi. Itere imbere birushijeho. Turashaka gutera intambwe iruta n’izindi tumaze gutera. Ubu dufite aho duhera. Imbere ni ibyiza gusa .”

Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomereza mu turere twa Gatsibo na Kayonza mu Ntara y’Iburengerazuba. Ibikorwa byo kwiyamamariza uyu mwanya kandi biri gukorwa n’abandi bakandida bahatanira uyu mwanya, aho bagiye mu zindi ntara, abo ni Dr Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe, umukandida wigenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus


