Polisi mu Karere ka Nyagatare yataye muri yombi uwitwa Jeaninne Uwineza w’imyaka 29 ukurikiranweho icyaha cyo kugerageza guha bituga ukwaha y’amafaranga 100,000frw Komanda wa polisi mu karere (DPC). Ibi ngo bikaba byakozwe mu rwego rwo kugusha neza komanda ngo afungure umugabo we watawe muri yombi ashinjwa kwenga inzoga zitemewe.
Umuvugizi wa Polisi mu burasirazuba, CIP Theobald Kanamugire, avuga ko kurwanya ruswa ari imwe mu ntego z’ingenzi z’Igipolisi cy’u Rwanda.
Ati: “ Niba utekereza gutanga ruswa cyangwa kuyisaba, cyangwa kujya mu bwoko bwose bwa ruswa witegure guhura n’ingaruka .”
Abantu basaga 200 nibo batawe muri yombi mu mwaka ushize bagerageza guha ruswa abapolisi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga. Hagati aho Uwineza akaba yaremeye icyaha agisabira imbabazi.
Icyaha cya ruswa gihanishwa ingingo ya 4 y’itegeko rishya rivuga ko umuntu wese usaba, wemera cyangwa wakira, mu buryo bwose, inyungu zitemewe n’amategeko kubwe cyangwa undi muntu cyangwa akemera isezerano ngo atange serivisi ziri mu bushobozi bwe cyangwa se agakoresha umwanya we mu gutanga cyangwa kwimana serivisi, aba akoze icyaha.
Uhamijwe iki cyaha aba ashobora guhanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarengeje 7 ndetse n’amande yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro ka ruswa yatse cyangwa yahawe.


