Nyamagabe: Akurikiranweho gusambanya umwana amushukishije amafaranga 250

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwakiriye dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko.

Ni icyaha cyakorewe kuwa 26 Nzeri 2021 mu Mudugudu wa Mugote, Akagari ka Bushigishigi, Umurenge wa Buruhukiro, Akarere ka Nyamagabe, ubwo uwahohotewe avuga ko kuri uwo munsi saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi yageze mu nzira hafi y’ishyamba umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya.

Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga ko yabwiye umwana ko aza kumuha amafaranaga magana abiri na mirongo itanu (250Frw) ariko ntiyayamuha ahita ataha ariko agatinya kubibwira ababyeyi be.

Amaherezo ariko ku itariki ya 29 Nzeri 2021 saa kumi z’umugoroba (16h00) umwana yaje kubibwira umuyobozi wabo w’umudugudu.

Ubwo yafatwaga, uregwa yemeye ko yasambanyije umwana w’umuturanyi anabikorera n’inyandiko ndetse abisabira imbabazi.

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 25, hashingiwe ku ngingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *