Ubushinjacyaha, Urwego Rwisumubuye rwa Nyamagabe, kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 13 Ugushyingo, bwaregeye urukiko umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana be babiri bafite imyaka itatu (3) nâimyaka itanu (5).
Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ibi byabereye, ku itariki ya 17 Ukwakira 2022, mu Mudugudu wa Mashya, Akagali ka Giheta, mu Murenge wa Munini, ho mu Karere ka Nyaruguru.
Bivugwa ko umugore wâuregwa yari yaragiye mu Karere ka Huye, umwana we wâumuhungu akaza kumuhamagara atiye telefone yâumujyanama wâubuzima, amusaba ko yataha kuko abana bagiye gupfa kandi amubwira ko ibyo arimo bitaruta abana.
Aho uyu mugore atahiye, yamaze iminsi ibiri, atangira kubona mu gitsina cyâumwana havamo ibintu bimeze nkâamashyira, nawe aramwoza umwana akamubwira ko atonekara mu gitsina cye, hanyuma amubaza icyo yabaye amubwira ko ari papa we washyize urutoki mu gitsina cye.
Umubyeyi yahamagaye undi mwana mukuru we ufite imyaka 5 amubaza impamvu murumuna we arimo gutaka avuga ko papa we yamushyize urutoki mu gapipi, avuga ko nawe papa we yaje amusanga mu buriri bwe hanyuma amuryama hejuru.
Umugore avuga kandi ko umugabo we yigeze kumuhamagara yasinze, amuha umwana wâimyaka 5 yanga kuvuga nibwo yamubazaga impamvu amuha abana mu masaha ya saa kumi zâijoro (04h00â), ubwo umugabo we ngo yamusubije ko amukangura kuko ariwe mugore asigaranye.
Icyaha cyo gusambanya umwana gihanwa nâingingo ya 4 yâitegeko Nâ°69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nâ°68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha nâibihano muri rusange ivuga ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi yâimyaka cumi nâine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.


