Nyamagabe: Biravugwa ko Meya Mugisha Philbert yatawe muri yombi

Sangiza iyi nkuru

Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko Meya w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yaba yatawe muri yombi na polisi.

Meya Mugisha Philbert ngo yaba yatawe muri yombi hamwe n’uwahoze ari gitifu w’akarere Nshimiyimana weguye ku mirimo, abandi bayobozi mu karere bakaba bavuga ko batazi iby’aya makuru neza.

Uyu ati “ndi mu zindi nama, ayo makuru ntayo nzi, mwabaza izindi nzego”.

“byatangiye kuvugwa nimugoroba ko ari we n’uwahoze ari gitifu [J.Pierre] bafashwe, ndabona umwuka uhari ari ibisanzwe ariko we ntawuhari,…”. Uretse n’ibi bitangazwa n’abandi bayobozi, nimero ya telefoni ye ntayiriho.

[xyz-ihs snippet=”Home-g”]

Undi ati “ibyo ntabyo nzi, urumva meya arankuriye ntabwo ari njye wamutangaho amakuru ntazi, ntayo nzi”.

Bwiza.com yagerageje guhamagara umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo ku murongo wa Telefoni, uwayitabye asubiza agira ati “ari mu nama kandi ntabwo bemerewe kwinjirana telefone”.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

IZINDI NKURU WASOMA:

-Nyamagabe: Haravugwa ruswa n’uburiganya mu itangwa ry’akazi

-Nyamagabe: Ishyamba si ryeru mu karere, haravugwa ikimenyane, itonesha, icyenewabo n’inyerezwa ry’umutungo
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *