Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe Nshimiyimana Jean Pierre yamaze gusezera ku mirimo ye nyuma yo guhatwa ibibazo na njyanama y’akarere akananirwa kwisobanura ku bibazo bigaragara mu buyobozi agahitamo kwegura.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere, Jean pierre ngo yananiwe kwisobanura ku bibazo byagaragaye mu mitangirwe y’amasoko amwe n’amwe ya leta muri aka karere, bityo agahitagamo gukuramo ake karenge.
Ibi byemejwe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Fiacre Ndahindurwa, ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa yasezeye ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2016, kubera impamvu zifitanye isano n’amakosa yagaragaye mu micungire y’imari n’itangwa ry’amasoko ya leta muri aka karere.
Iri yegura ribaye nyuma gato y’uko aka karere ka Nyamagabe kitabye komisiyo isesengura ikoreshwa n’imari n’umutungo by’ibihugu ikorera mu Nteko Ishinga Amategeko y’u rwanda, aho itangwa ry’amasoko mu buryo budasobanutse ari rimwe m makosa yagarutsweho cyane nabwo uyu muyobozi akananirwa kwisobanura imbere y’abadepite.
[ad id=”44145″]
Uretse ikibazo cy’itangwa ry’amasoko ya leta cyagaragaye muri aka karere, akarere ka Nyamagabe kanashinjwa gusuzugura umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, ku buryo abadepite bagize komisiyo bari banasabye ko hakorwa iperereza kuri ayo makosa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


