Nyamagabe: Ikimenyane, amatiku na duhishirane muri gahunda ya Girinka

Sangiza iyi nkuru

Gahunda ya Girinka imaze gufungisha abakozi barenga batanu, hari abahabwa inka zirenze imwe, hari abishyuzwa izo batafashe, hari iziturwa zikagurishwa, ibikumba byaburiwe irengero, inka zagenewe abarokotse jenoside zihabwa abatari bo. Ubu noneho haravugwa umugore usabwa kwitura ntabyemere, ngo yasinyishijwe ku ngufu avuga ko azitura, inama y’abaturage yanzura ko azitura abishatse.

Muri Nzeri 2016, abakozi bane batawe muri yombi bazira inka za Girinka mu karere ka Nyamagabe. Inka zabaye ingumba n’izarwaye, barazibagishaga ariko amafaranga ntahabwe bene zo cyangwa ngo bashumbushwe.

Batatu muri bo ni abo mu murenge wa Mbazi, ari bo Muhayimana Timote(inka eshatu) wari ushinzwe imibereho myiza n’iterambere(SEDO) mu kagari ka Mutiwingoma. N’abavuzi b’amatungo muri uwo murenge wa Mbazi, Mugiraneza Africa (inka enye) na Sibomana Thomas (inka enye). Undi ni Karenzi Louis (inka ebyiri), uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karambo, mu murenge wa Kibirizi witwa Louis Karenzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Muri uyu mwaka, hamaze gufungwa abandi barimo abavuzi b’amatungo Nyirabakina na Nyampinga, ndetse n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigeme/Gasaka, Nkundimana Noheri wakatiwe imyaka irindwi, (hakaza kwiyoneraho indi 13 kubera ibindi byaha bijyanye n’irangizwa ry’imanza za Gacaca).

Umukuru w’umudugudu wa Nyenanga, akagari ka Kigeme/Gasaka, Mukakinani Agnes, avugwaho kwiha inka zigera kuri enye. Mujawimana Marigarita ukora kwa muganga, nawe ngo yahawe inka zirenze imwe kandi ari umukozi, uwo bashakanye Rwabuyonza Charles akaba yarahamwe n’icyaha cya Jenoside.

Ibikumba bine byose ubu nta nka zikibirimo: Nyenanga, Munombe, Gakoma na Nzega.

Nkezabera Claver, wari ushinzwe gutanga inka za FARG, avuga ko hari benshi bahawe izirenga imwe kandi zikiturwa abatararokotse Jenoside. Avugamo Rutegesha wahawe ebyiri, akitura utararokotse abitegetswe na Gitifu Ngabire Chriso, akavugamo uwitwa Claude nawe wituye abandi, ndetse na nyina w’umuhungu bita Murwanashyaka.

Ngo hari n’abahawe eshatu, bakajya bazigurisha; nk’umuhungu wa Niyoburanga witabye imana, nyuma uyu muhungu agahabwa indi nka kandi yarasigaranye iya nyina.

Uruhurirane rw’amatiku n’ikimenyane

Kuwa kabiri tariki indwi Ugushyingo, nibwo habaye inama mu kagari ka Remera yiga kuri ibyo bibazo, ariko iza kurogorwa n’imvura, yimurirwa ku wundi wa kabiri 14 Ugushyingo.

Intandaro ni Uwimana Jeanette usabwa kwitura, akavuga ko yituye nubwo nta gihamya agaragaza. Ubuyobozi bwamusinyishije yemera ko azitura, ageze mu ruhame, kuwa kabiri ushize arabihakana, ngo, “bamusinyishije ku ngufu”.

Umukuru w’umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes, niwe utungwa agatoki mu kwaka abaturage inka akazigurisha, afatanije n’Umunyamabanga nshingwabikorwa n’ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Remera, umurenge wa Gasaka.

Abatuye mu kagari ka Remera bavuga ko inka nyinshi zagiye zigurishwa, bariya uko ari batatu bakagabana amafaranga(Mudugudu, Gitifu na SEDO). Kangabe Agnes ngo akaba yarabyaye muri batisimu Gitifu, Uwamahoro JM; ndetse abyara abana ba SEDO, Nyirahabimana Sarah. Ibi ngo bituma umuturage warenganye ku mudugudu agera ku kagari bakamuviraho inda imwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa yarabimenye arabihagurukira

Bayiringire Jean, Gitifu wa Gasaka, arasobanura ikibazo nyirizina agira ati, “Umuturage yanze kwitura, ngo yituye ikimasa, kandi ntari ku rutonde rw’abituye, mbere n’ikimasa ntikiturwaga. Mu nama rusange, abaturage bamwe barabyemeza abandi bakabihakana. Uwimana Jeanette akavuga ko Mukatuzi(comisiyoneri, umuranga w’amatungo) yazanywe n’umukuru w’umudugudu.

Habaye inama ebyiri za girinka kuri STEP(inzu mberabyombi) mu muhezo, nta muyobozi urimo, ngo abaturage bisanzure. Uriya mudamu ntiyabivuze. Amaze kutubwira ko ikimasa n’inyana yabyikenuje, twanze kumuzimiriza igicaniro (kumumaraho inka), kandi iyo ihaka, asinyira ko azitura nibyara.

None ubu avuga ko namusinyishije ku mbaraga kandi hari abantu, kandi Gasaka hegereye inzego zose(polisi, igisirikare, iperereza, akarere, ubushinjacyaha)”.

Uyu muyobozi kandi nawe yemera ko iki kibazo cyaba kirimo amatiku n’udutsiko tw’abantu babiri inyuma. Ati, “Umukuru w’umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes yarishinganishije, ngo hari udutsiko tumurwanya kuko yahoze ari umuyobozi akaza gusubiraho”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Gusa yibutsa abaturage ko umukuru w’umudugudu ari bo bamwishyiriraho. Ati, “Niba batamushaka, umudugudu ni uwabo, nibo bamwitoreye bavuga akavaho. Nta kizami akora, ntashyirwaho n’akarere atorwa nabo ubwabo”.

Inama yo gucoca ibi bibazo mu kagari ka Remera kuri uyu wa kabiri ku gicamunsi. Umwe mu bayikurikiranye, avuga ko yitabiriwe na Uwamahoro JM utakihakorera.

Ngo Gitifu w’umurenge yatangiye aca imigani ahagurutsa umukuru w’umudugudu n’uwahoze ari Gitifu. Babihakanye ariko umwanzuro wabaye ko Uwimana Jeanette azitura abishatse, umutimanama nubimubwira. Ku bireba inka zo ku gikumba, umuturage yasabwe kuzajya mu bunzi.

Zimwe mu nka bivugwa ko zanyerejwe

-Inka yavanwe kwa Kamegeri, ijyanwa kwa Goronome Rushidi i Murambi, bucya ijya kugurishwa, baragabana.

-Inka yavanwe kwa Nyiranuma (imyaka 80), Kangabe arayimwaka ayiha umwana we w’umufundi, Hategekimana Theogene.

– Umugore witwa Yudita, yarituye, Kangabe ayiha Nyirabukwe baturanye, na we ahita ajyana mu isoko bagabana amafaranga.

-Inka esheshatu zari mu gikumba, zijya kuragizwa kwa Nkinahe Michel mu Rwuya. Uwitwa Nyandwi Venuste(Mukuriza) araziburana kugera ku karere.

– Hari indi nka yituwe, nyuma Ngezahayo (Ngeremubandi) w’umudugudu wa Munombe mu kagari ka Kigeme, arayigura ayijyana mu isoko mu rya Rubondo.

Umukuru w’umudugudu wa Gitwa, Kangabe Agnes, avuga ko byose byanyuze mu mucyo, kuko yabikoraga ari kumwe n’abamukuriye. Yemera ko yabyaye Gitifu muri batisimu, ariko ngo SEDO ni inshuti bisanzwe.

Inka yo kwa Kamegeri ngo yahawe Mukakanimba Jeanne, ubu ntazi uko yagiye.

Inka yahawe umuhungu we Theogene,ngo yavuye kwa Nzeyimana Innocent, kandi nayo yayitanze afatanyije na SEDO Nyirahabimana Sarah.

Kangabe ahishura icyo yaba apfa na Uwimana Jeanette, n’abandi bamurwanya

Kangabe Agnes, uyu ngo yigeze kuba umuyobozi ku gihe cy’amakomini, hari Burugumesitiri Mutagoma Felix, waje kumukura ku buyobozi. Avuga ko abamurwanya ari ababonye agarutse bakagira ishyari.

Zimwe mu mpamvu avuga ko zitera Uwimana Jeanette kumubeshyera ko yamuhaye inka, ni izi:

1.Yinjiwe wa Harerimana Vianney tutumvikanaga, kuko ari we nasimbuye

2.Umukobwa we yakuyemo inda ndabivuga, nubwo yaducitse. Jeanette ngo “ashaka kunshyira aho nari ngiye kumushyirira umwana”

3.Umwarimu witwa Mbonimana Antoine, abiri inyuma. Nawe yigeze kurengera ishyamba rya Leta, atwaraho metero 63 ndabivuga barazimwambura.

4.Mu gihe nayoboraga Gacaca, uwari Konseye yari mubyara wa Mbonimana, akaba yarajyaga ashaka kunkoresha amakosa nkamwangira.

Umukuru w’umudugudu wa Gitwa, avuga ko Uwimana Jeanette yabyazaga ibimasa kandi bititurwa. Ati, “ Nyuma yaje kubyaza inyana mushyira ku rutonde rw’abitura. Uwayitomboye Gakwerere araza, mubwira ko ajya kuyifata , barayimwima, ngo najyanye indi mu 2014, ariko ntagaragaza inyandiko. Kuwa kabiri bamubajije aho iyo nyana iri, aravuga ngo iraragije, nyuma ngo yarayikenuje. Kandi mfite amakuru ko yayigurishije ibihumbi 70, ikindi yansabye imbabazi mu ruhame, ngo nibyara azitura iyayo, arasinya”.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *