Nyamagabe: Meya afunzwe nyuma y’abavandimwe be Batatu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye

Sangiza iyi nkuru

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Meya wa Nyamagabe, Mugisha Philbert ubu ntagishidikanywaho, kuko yemejwe n’umuvugizi wa Polisi, ACP Badege Theos. Mugisha afashwe asanga mukuru we Muhirwa Obed, mubyara we Nkundimana Noheri, yemwe ngo hari n’undi mwene wabo Kanyeshyamba Faustin ufungiye impapuro mpimbano.
Ku ifatwa rya Mugisha, ACP Badege Theos agira ati “Ni byo koko Meya Mugisha ari mu maboko ya polisi aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa Leta, gutanga amasoko mu buryo bunyuranije n’amategeko n’ibindi.
Afunganywe n’abandi batanu ku bufatanyacyaha muri ibyo bikorwa. Iperereza ry’ibanze rirakomeje.” Perezida w’akanama gashinzwe amasoko Nkurunziza Jean Damascene, na Higiro Jean Baptiste ushinzwe amasoko bashobora kuba batorotse, kuko nabo ari abafatanyacyaha.
Mukuru wa Mugisha wahoze akora mu by’ubutaka, Muhirwa Obed yafashwe mu mpera za Nzeri uyu mwaka, hamwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Chrysostome Ndorimana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bakekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, mu gihe bimuraga abantu ahavugwaga ko hagiye gucukurwa amabuye y’agaciro, Leta igatanga amafaranga y’ingurane izi ko hari hatuye abantu kandi ari amasambu gusa.
Uyu Muhirwa mbere yo gutabwa muri yombi ntabwo yari agikora mu by’ubutaka yari yarahinduriwe imirimo, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Nkundimana Noheri, mwene nyirarume wa Mugisha we amaze iminsi afungiye gucunga nabi gahunda ya girinka, icyaha yahamijwe agakatirwa imyaka irindwi. Yongeye guhamywa n’urukiko icyaha cyo kwangiza ibya rubanda nkana, aho yarangizaga imanza gacaca, akazirangiriza abataraziburanye, cyangwa agafata ubwishyu akabika. Ni urubanza yaburanye ahanishwa igifungo cy’indi myaka irindwi, anahamwa no gukoresha inyandiko mpimbano nabwo bamukatira indi itandatu, ubwo iba ibaye makumyabiri.
Umufatanyacyaha we, Nkurunziza Emmanuel we yahamwe no gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa igifungo cy’imyaka itandatu, ariko barajuriye.
Uyu Nkundimana ni mwene Nkeramihigo, musaza wa Nyirankundimana Jemimah, nyina wa Meya Mugisha, mwene Munderere. Uyu muganga Jemimah, abanyagikongoro bamuzi avura ku Kigeme akiri umukobwa. Ubu batuye mu Gasrenda ahagana k’Uwinkomo.
Nkundimana Noheri, we n’uwitwa Kayiranga bararuye umwana w’umukobwa w’imyaka 16 bamushuka, bamurarana mu kabari k’uwitwa Nzamurambaho, birangira ataye ishuri acika iwabo.
Nyamara umubyeyi we yabitanzemo ikibazo basuwe n’abadepite tariki ya 23 Nyakanga 2016, Gitifu w’umurenge wa Gasaka(Bayiringire Jean ) aba ariwe utanga ibisobanuro, avuga ko azi ikibazo, ngo “uwo mugore n’umwana we bapfa abagabo” Ndlr, umwana abajyamo na nyina abashaka. Magingo aya uyu mubyeyi agendana ipfunwe kubera ikimwaro abandi bamubonamo, nk’uharikiranijwe n’umwana yibyariye.
Uwari gitifu w’akagari ka Nzega mu Murenge wa Gasaka witwa Ingabire Jean chrysostome(nawe ngo ni mubyara w’uriya Noheri ufunzwe), yateye inda umwana wo mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme, ngo ubuyobozi bw’akarere ntacyo bwakoze ngo ashyikirizwe ubutabera, kugeza atorotse, akava mu gihugu.
Amasoko atangwa nabi
Muri aka karere, havugwamo isoko ryatsindiwe n’umugore akaryamburwa ku maherere rihabwa undi. Atangiye gahunda yo kugana inkiko, bahitamo kumuha iryo kubaka inzu y’ubukererugendo mu Kunyu, mu murenge wa Uwinkingi. Uyu mugore nawe akimara kubona avansi, arayatwara yanga kurikora, akarere gatinya kumurega ngo atagarura ibyo kumwambura isoko rya mbere.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta Obadiah Biraro, yagaragaje ibibazo mu mitangire y’amasoko ya Leta mu karere ka Nyamagabe.
Muri ayo masoko harimo iryo gushyira amatara ku muhanda mu Mujyi wa Nyamagabe, aho ngo rwiyemezamirimo waritsindiye yishyuwe Miliyoni 100 zirenze ku mafaranga yari yaragenewe isoko.
Aho kwishyura Miliyoni 97 hishyuwe Miliyoni 197, ikintu abadepite bagize PAC bavuze ko gikwiye gukurikiranwa, naho ubuyobozi bw’akarere ngo ni ‘ikibazo cy’imibare (arthimetic error)’.
Ubusitani bwubatswe muri ako karere ‘Nyamagabe Smart Area’ bwakozwe kuri hegitari 2,6. Buvugwaho gutwara miliyoni 65, bamwe bavuga ko bwakubakwa n’icya kabiri cy’ayo mafaranga.
Isoko ryo kubukora ryatsindiwe n’uwitwa Minani Protogène waba yaratanze ibitabo bibiri ngo bigaragare ko hari uwo bapiganwaga, we akavuga ko habayeho gupiganirwa isoko n’umuntu bitiranwa . Ndlr : Abantu babiri bitiranwa amazina yombi bakora bimwe mu karere kamwe !
Abadepite bavuze ko bitumvikana ukuntu aya mafaranga yakoreshwa ku busitani butarimo amatara ndetse n’amazi yo kubuvomerera.
Miliyoni icumi zahawe Amagaju zivuye mu kimina cy’abakozi , yishingiwe n’Umunyamabanga w’Akarere, wari mushya mu kazi no mu banyamuryango b’ikigega cy’ubwizigame bw’abakozi b’akarere(Caisse solidaire).
Inyerezwa rya miliyoni 120 muri SACCO ya Nkomane mu mwaka wa 2015. Byavuzwe ko hari abayobozi bamenye amakuru ku bijyanye n’inyerezwa ry’ayo mafaranga ntiyatangirwa igihe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubwo aka karere kitabaga PAC uyu mwaka, bivugwa ko Mugisha Philbert yaba yarabanje gutakambira bamwe mu banyamakuru ngo badatangaza ukuri k’uko byagenze mu nteko. Inkuru zasohotse bukeye zavugaga ko aka karere kitwaye neza mu nteko, kakisobanura, kakerekana impapuro zose. Bivuga ko nta kibazo kari gafite mu micungire y’ibya rubanda. None ntibiteye kabiri, niko kabaye aka mbere mu gukurikiranwa.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *