Nyuma y’urugendo rw’amezi Atandatu abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bamara bigishwa guhinduka no guca bugufi bakemera gusaba imbabazi ku mugaragaro abo bahemukiye, 17 basabye imbabazi imiryango 10 yarokotse jenoside biyemeza no kubikangurira abo bazi bacyinangiye.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na padiri mukuru w’iyi paruwasi, Jean Robert Rubayita, ngo uretse kuba iyi gahunda yari isanzwe imenyerewe muri paruwasi ya Mushaka na Ntendezi muri iyi Diyoseze gatulika ya Cyangugu, n’abakirisitu b’iyi paruwasi basanze ko kugira ngo bazizihize iyi Yubile imitima yabo ikeye,bikwiye ko abakoze Jenoside banahagarikiwe amasakaramentu yose ya Kiliziya kandi bumvaga bazayizihiza nta nkomanga bafite ku mutima bahabwa amahirwe yo kugarukira Imana basaba imbabazi abo bahemukiye.
Avuga ko uru rugendo rusojwe rw’isanamitima n’ubwiyunge barufashijwemo na Padiri Ubald Rugirangoga watangije iyi gahunda muri Paruwasi ya Mushaka aho yari padiri mukuru mu 1998,mu mwiherero n’abakirisitu bose b’iyi paruwasi wabaye kuva ku wa 16 kugeza ku wa 20 Mutarama uyu mwaka, nyuma aba bahita barutangira.

Ngo ni ubwa mbere iyi gahunda yari itangiye iwabo kandi mu bakirisitu 3100 iyi paruwasi ifite bakirimo n’abakoze Jenoside yakorewe abatutsi bataratera iyi ntambwe,akizera ko mu bihe biri imbere na bo bazayitera ari, bakikiranura n’Imana na bagenzi babo bahemukiye bakabababarira,kuko ngo indwara benshi barwaye ari ubwoba bwo gutinya kuvuga ku mugaragaro ibyo bakoze,ariko ngo buhorobuhoro buzashira.
Bavugamenshi André w’imyaka 68, wari n’umuyobozi ku rwego rw’ibanze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi,avuga ko agishengurwa n’uruhare yagize mu kwica muramu we n’abandi bo mu muryango w’uwo muramu we akabicisha, akagira mushiki we umupfakazi na bishywa be akabagira imfubyi,ngo iyo nkomanga ikaba imuhora ku mutima.
Ati’’ narahemutse bitavugwa ngira uruhare mu kwica muramu wanjye, mushiki wanjye asigara mu buzima bubi na bishywa banjye,nkagira isoni zo kubasuhuza ariko uyu munsi ndabohotse kuko namaze kubasaba imbabazi barambabarira,ndumva nduhutse mu mutima’’
Mushiki we Nyiraminani Verdiana na we ati’’ birababaje cyane kubona musaza wanjye agira uruhare mu rupfu rw’umugabo wanjye n’abandi bo mu muryango we bashize ,ariko yemeye kunsaba imbabazi,arigishwa arahinduka ndaramubabarira kandi nizeye ko yazisabye abikuye ku mutima,nashimira iyi gahunda yatumye twongera kwiyunga n’aba baduhemukiye kandi twarabababariye neza.’’
Muri iyi gahunda hagaragarayemo na Nzabandora Ezéchiel usanzwe usengera mu itorero ry’Abangilikani wavuze ko ashengurwa n’uko mu matorero yabo itabamo kandi hari benshi azi basengana,bakora imirimo mu itorero,bajya no ku ifunguro ryera nyamara bakomeza kugendana uwo muvumo w’abo bishe mu mitima yabo,asaba inzego zose z’ubuyobozi kubafasha no mu matorero yabo ikahagera n’aba bakabona amahirwe yo kwikiranura n’Imana na bagenzi babo bakomeza gucumuza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba,yashimye aba bateye iyi ntambwe bakibohora n’imitima yabo,ashima n’ubuyobozi bw’iyi paruwasi n’abandi bose babafashije, na we asaba ko imbaraga zikoreshwa aho iyi gahunda yageze zagezwa n’ahandi, buri wese ukirwana n’umutima kubera ibyo yakoze agahabwa amahirwe nk’aya.
Padiri Ubald Rugirangoga wayitangije,avuga ko nubwo abagera kuri 300 bamaze guhinduka s ariko bitagenda uko abyifuza kuko imaze kugera mu maparuwasi 3 gusa muri 19 agize Diyoseze gatulika ya Cyangugu mu myaka 21 imaze itangiye, ngo bigaterwa na bamwe mu bapadiri bakuru b’amaparuwasi batarabyumva neza,akizera ko buhoro buhoro bazagenda babyumva n’aho itaragera ikahagezwa.



