Abapasiteri ba ADEPR barakekwaho kurya inkunga y’umugore wahishirije abana 2 mu nzu- Arasaba ubufasha
 Mu 2015 nibwo umubyeyi witwa Kampire Violette, yayishirije abana 2 mu nzu barapfa , icyo gihe itorero rya Adepr Kicukiro Shelli biyemeza gutumira abantu batandukanye ubwo basozaga ikiliyo cyabo bana, maze bakoresha igiterane cyo gushaka ubufasha burimo n’amafaranga hagamijwe kuremera uyu mubyeyi ndetse no kumfata mu mugongo. Gusa siko byaje kugenda kuko uyu mubyeyi […]
U Rwanda rwageze hasi kure ku buryo icyari gisigaye ari ukwirwanaho-Perezida Kagame
Perezida wa repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko nta kindi gisubizo Abanyarwanda bari bafite usibye kwirwanaho kuko usubije amaso inyuma ukareba aho u Rwanda rwari rugeze rugana hasi hari harangiye nta handi hasigaye, andi mahitamo yari asigaye ari ukubyuka rukazamuka kandi rwabigerageje. Ibi Perezida Kagame yabitangarije mu gihugu cya Nigeria, aho yitabiriye inama ya rwiyemezamirimo, Tony […]
RDC: Mu murwa mukuru, Kinshasa, hikanzwe indwara ya Ebola
Minisiteri y’ubuzima mu Ntara ya Kinshasa, mu Murwa mukuru wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iranyomoza amakuru yari yatangiye guhwihwiswa ko muri uyu mujyi hageze icyorezo cya Ebola gikomeje kubica bigacika mu burasirazuba bw’iki gihugu. Minisitiri Bernadette Mpanzu yabihakanye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Nyakanga nk’uko tubikesha Radio Okapi. Uyu […]
U Bufaransa bwavuze ku mubano mushya wabwo n’u Burundi wamaganwe na E.U
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u  Bufaransa yagize icyo itangaza ku mubano bivugwa ko wubuwe hagati y’iki gihugu n’u Burundi isobanura ko uyu mubano mushya uvugwa hari abawumvise nabi nta nkunga y’amafaranga bazatera u Burundi azanyuzwa mu kigega cya leta. Ni icyemezo n’Ubumwe bw’u Burayi bwamaganye nk’uko bigaragara mu itangazo ishami ryawo ryita ku bibazo bya Afurika […]
Ngoma: Polisi yafatanye abagabo babiri ibiro 17 by’urumogi
Kuri uyu wa 24 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ngoma, umurenge wa Jarama yafashe abagabo babiri aribo Mvuyekure Vincent ufite imyaka 43 y’amavuko na Sendwi Jean Pierre uzwi ku izina rya Musirikare w’imyaka 44 y’amavuko bombi bafite ibiro 17 by’urumogi bicyekwa ko barukuye mu gihugu cy’Uburundi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba […]
OMS iremeza ko guhangana na Ebola bikigoye muri Congo
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko urukingo rwa Ebola rurimo kugeragezwa rumaze gukiza ubuzima bw’abantu benshi, runagabanya ikwirakwira ry’indwara ya Ebola mu burasirazuba bwa Republika iharanira demokrasi ya Kongo. Icyakora mu gihe bazirikana umwaka Ebola yongeye kuboneka muri Kongo OMS ivuga ko bagihura n’ibibazo byinshi mu guhangana n’iyo ndwara. Tariki ya mbere […]
Uganda: Umwe mu bifuzaga kwinjira muri Local Defence yapfiriye mu myitozo
Umusore wari witabiriye imyitozo imwemerera kwinjizwa mu mutwe w’abaturage wo kwicungira umutekano uzwi muri Uganda Local Defence Unit, kuri uyu wa Gatanu, yituye hasi ahita yitaba Imana nyuma yo kwirukanka ikirometero kimwe . Uyu akaba yirukankanaga n’abandi mu rwego rwo kugenzura ko ubuzima bwabo buhagaze neza. Biravugwa ko uyu witwa Ronald Obonyo ngo yituye hasi […]
Gen. Tumukunde yagaragaje ko Museveni atari yakundwa byo gutorwa n'abagera kuri 80%
Lt. Gen Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda avuga ko hari abaturage basaga 30% batajya batora Perezida Museveni mu matora, by’umwihariko ko kuva mu 1986, atari yatorwa n’abaturage ku kigero kiri kuri 80%. Gen Tumukunde waganiriye na NTV mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019, avuga ko ibarurishamibare ribigaragaza ko […]
Min. Nyirasafari arasaba imiryango gukoresha ibihe by’umuganura nk’umwanya wo kwisuzuma
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperence arasaba imiryango gukoresha ibihe by’umuganura mu kwisuzuma aho bavuye n’aho bageze mu iterambere ryabo. Icyumweru cy’umuganura gihuza abayobozi n’abayoborwa, urubyiruko n’abakuru bagasabana bishimira ibyagezweho, bagafata n’ingamba zo kubisigasira hagamijwe kubyubakiraho biteza imbere. Bamwe mu baturage bagaragaza ko kwizihiza umuganura babikomora ku muco nyarwanda. Umuganura bawufata nk’igihe cyo gusangira umusaruro […]
Reba amafoto ya Oliver Nakakande wabaye Miss Uganda 2019
Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko, wari ufite nimero 22 mu bakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga wa Uganda 2019, niwe waryegukanye, aryambikwa na Miss Quiin Abenakyo wari urimaranye umwaka. Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2019, i Kampala, byitabiriwe na Nyampinga w’Isi, Vanessa Ponce De Leon uri mu ruzinduko […]
Rwamagana: Arasaba kurenganurwa agahabwa imitungo yasigiwe n’umubyeyi
Uwimana Victorie utuye mu Mudugudu wa Rutonde, Akagari ka Bwiza, mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, aratakamba asaba inzego zibishinzwe kumurenganura agahabwa imitungo avuga ko muramukazi we yanze kuvamo kandi yarayisigiwe na nyina, Nyiradende Ancille witabye Imana . Uwimana Victorie yemeza ko umutungo yasigiwe n’umubyeyi we muramukazi we Cyabaganwa yanze kuwuvamo kandi yarabonye […]
Databuja yansambanyirije mu modoka bucya akora impanuka none ngo ntera umwaku pe!
Bamwe bavuga ko habaho umwaku, abandi bakemeza ko ntawubaho, kimwe n’uko nanjye nemeza ko ntawo. Ibyambayeho byatumye nifuza kumenya byinshi kuri iyi ngingo. Mumbabarire amazina yanjye nyagire ubwiru pe, ariko ndi umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko nkaba mfite akazi k’ubucungamutungo muri kampani ntavuze ikorera hano mu mujyi wa Kigali. Bitewe n’aho ntaha hari mu cyerekezo kimwe […]
Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi wamaganye isubukurwa ry'umubano w'u Bufaransa n'u Burundi
Nyuma y’aho bitangarijwe ko umubano u Bufaransa n’u Burundi byari bifitanye ukaza gusubikwa mu mwaka wa 2015, wasubukuwe, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), wabyamaganiye kure mu gihe mu Burundi ngo hakivugwa guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nk’uko byatangajwe n’Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi, by’umwihariko wita ku bibazo by’ibihugu bya Afurika yo hagati, EurAc (European Network for Central Africa) mu […]
Nyamasheke: 17 bagize uruhare muri Jenoside basabye imbabazi ku mugaragaro abo bahemukiye
Nyuma y’urugendo rw’amezi Atandatu abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bamara bigishwa guhinduka no guca bugufi bakemera gusaba imbabazi ku mugaragaro abo bahemukiye, 17 basabye imbabazi imiryango 10 yarokotse jenoside biyemeza no kubikangurira abo bazi bacyinangiye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na padiri mukuru w’iyi paruwasi, Jean Robert Rubayita, ngo uretse kuba iyi gahunda yari isanzwe imenyerewe […]
Abayisilamu bo muri Congo bahawe akato, ntibemerewe gukandagiza ikirenge i Mecca
Arabia Saudite yatangaje ko itazaha impushya zo kwinjira muri iki gihugu ku baturuka muri Republika ya Demokarasi ya Congo bajya mu mutambagiro mutagatifu bitewe n’indwara ya Ebola ihavugwa. Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Arabia Saudite, rimenyesha ko umwanzuro wo kutemerera abanya Congo kujya i Mecca, waturutse ku cyemezo giheruka gufatwa n’ishami rya ONU […]
Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ba rwiyemezamirimo muri Nigeria
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye inama ihuza ba Rwiyemezamirimo bato basaga ibihumbi bitanu, iyi nama ikaba ibera mu Gihugu cya Nigeria kuva ku wa 26 Nyakanga 2019. Ni inama Perezida Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi barimo Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa uganda, Dr Ruhakana Rugunda […]