Gen. Tumukunde yagaragaje ko Museveni atari yakundwa byo gutorwa n'abagera kuri 80%

Sangiza iyi nkuru

Lt. Gen Henry Tumukunde wabaye Minisitiri w’Umutekano wa Uganda avuga ko hari abaturage basaga 30% batajya batora Perezida Museveni mu matora, by’umwihariko ko kuva mu 1986, atari yatorwa n’abaturage ku kigero kiri kuri 80%.

Gen Tumukunde waganiriye na NTV mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019, avuga ko ibarurishamibare ribigaragaza ko Museveni buri gihe atarageza ku majwi 80% y’abaturage batora.

Yagize ati “We (Museveni) ntabwo yari yigera ageza ku majwi 80% y’abatora, no mu mwaka wa 1996 Ssemwogerere yagize agera kuri 30%”.

Avuga ko mu mwaka wa 1996, abagera kuri 27.4 batigeze baha amajwi yabo Perezida Museveni wagize 75.5%, mu gihe abandi batoye Paul Kawanga Ssemwogerere na 22.3% na Mohamed Mayanja wagize 2.2.

Mu mwaka wa 2001, abagera kuri 30.3 % nta kizere bagiriye Museveni, kuko icyo gihe yagize amajwi 69.4%, Dr Kiizza Besigye agira 27.7%, Awori agira 1.4% n’abandi bagiye bagira ibice.

Mu mwaka wa 2006, nabwo 30.8% by’abaturage ntabwo byatoye Museveni, icyo gihe yagize amajwi 59.2%, mugenzi we Dr Besigye agira 37.36%, Ssebaana Kizito agira 1.58 n’abandi.

Mu mwaka wa 2011, bwo abaturage batifuzaga Museveni barazamutse aho 40.71% batigeze bamuha amajwi. Aha Museveni yagize amajwi 68.38%, Dr Besigye agira 26.1%, abandi bakandida bagabana rimwe.

Mu mwaka wa 2016, abagera kuri 32.41% ntabwo batoye Museveni wagize amajwi 60.62%, Dr Kiizza Besigye bakunze guhora ahanganye na we agira 35.61, abandi bakandida bari barimo na Amama Mbabazi wabaye Minisitiri w’Intebe basaranganya rimwe.

Lt. Gen Henry Tumukunde ugaragaza uburyo Museveni yagiye atorwa n’abaturage yabaye umuyobozi mu gisirikare cya Uganda mu myanya itandukanye, uwa Minisitiri w’Umutekano Museveni yawumuvanyeho mu 2018. Uyu musirikare akaba aherutse gutangaza ko ari mu bakandida baziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu 2021.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’imyaka 74 y’amavuko, yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, mu gihe hari bamwe mu batavuga rumwe na we badahwema kugaragaza ko bamurambiwe, ubu Itegeko Nshinga rimwemerera kongera kwiyamamaza kuri iyi myaka ye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *