Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi wamaganye isubukurwa ry'umubano w'u Bufaransa n'u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho bitangarijwe ko umubano u Bufaransa n’u Burundi byari bifitanye ukaza gusubikwa mu mwaka wa 2015, wasubukuwe, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), wabyamaganiye kure mu gihe mu Burundi ngo hakivugwa guhutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Nk’uko byatangajwe n’Umuryango uhuza ibihugu by’i Burayi, by’umwihariko wita ku bibazo by’ibihugu bya Afurika yo hagati, EurAc (European Network for Central Africa) mu itangazo ryo ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga 2019, uvuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, udashyigikiye ko u Bufaransa butera inkunga u Burundi.

Wagize uti “Kongera kuzura umubano hagati y’u bufaransa n’u Burundi mu bijyanye no gufashanya bituma umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ubona ko utagira ingufu kandi bituma igihugu cy’u Bufaransa kibonwa nabi nk’ikitita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu”.

Nyuma y’ubu butumwa uyu muryango watambukije ubunyujije ku rukuta rwa Twitter, bivugwa ko u Bufaransa bugiye gukomeza gufasha u Burundi mu bijyanye n’ibya gisirikare n’ubundi bufasha buzatangwa mu burezi.

Nk’uko na bamwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Burundi bagiye babitangaza, banenga u Bufaransa kongera gufasha u Burundi mu gihe bamwe mu nzego z’umutekano bashyirwa mu majwi kuba ku isonga mu kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ubarizwamo n’igihugu cy’u Bufaransa, wahagaritse inkunga wageneraga u Burundi mu mwaka wa 2016, nyuma y’imvururu zakurikiwe n’igerageza rya kudeta, byabaye mu mwaka wa 2015, ubwo Perezida Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya gatatu, bose batavugagaho rumwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *