Abapasiteri ba ADEPR barakekwaho kurya inkunga y’umugore wahishirije abana 2 mu nzu- Arasaba ubufasha

Sangiza iyi nkuru

  Mu 2015 nibwo umubyeyi witwa Kampire Violette, yayishirije abana 2 mu nzu barapfa , icyo gihe itorero rya Adepr Kicukiro Shelli biyemeza gutumira abantu batandukanye ubwo basozaga ikiliyo cyabo bana, maze bakoresha igiterane cyo gushaka ubufasha burimo n’amafaranga hagamijwe kuremera uyu mubyeyi ndetse no kumfata mu mugongo. Gusa siko byaje kugenda kuko uyu mubyeyi n’abandi bari bitabiriye iki giterane bavuga ko amafaranga yavuyemo yaburiwe irengero bikavugwa ko yaba yaraburiye mu bapasitoro bari bayoboye iki gikorwa banayoboye Kicukiro Sheli. Kugeza ubu uwari gufashwa nubu akomeje kubura aho kuba, ubuzima bukaba bukimukomereye ndetse akaba asaba ubufasha kuwashobora kumurengera.

Mu giterane cyakozwe hagamije kuremera uyu mubyeyi bwiza.com yari yanatumiwemo ndetse itanga inkunga yo kucyamamaza mu 2015 , hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda angana na 2.500.000 , abaraho batanze igitekerezo cyo gukomeza gukusanya ubushobozi kugira ngo Kampire Violette azave mu buzima bwo gukodesha icumbi , ahubwo agurirwe inzu yo kubamo. Gusa kugeza nuyu munsi uyu mubyeyi ntaho afite ho kuba.

Inkuru yakozwe igiterane kirangiye mu 2015, Kanda hasi uyisome


Nyuma yo gupfusha abana babiri bahiriye munzu , hakozwe igikorwa cyo kumuremera banamuhoza amarira – AMAFOTO

Ubwo bwiza.com ubwo yasuraga uyu mubyeyi aho yari acumbitse mu murenge wa Niboyi munsi ya Alpha Place , naho yamaze kuvakugeza ubu, mu ubuhamya bwe yatangaje ko ubwo igiterane cyarangiraga abayobozi b’itorero bamwishyuriye inzu mu gihe cy’amezi 3 kwa Pasitoro Salton , bamwizeza ko barimo bamushakira aho bagura inzu cyangwa bakamwubakira. Gusa nyuma yuko amezi bishyuye ashizemo yahise yirukanwa mu nzu ajya gushakisha ahandi ho kuba.

Uyu mubyeyi avuga ko yababajwe no kuba ubuyobozi bw’umurenge wa Niboyi bwari bwemeye kumwubakira maze itorero rya ADEPR rikabyanga rivuga ko rizabikora kuko ari umuntu wabo, none n’amafaranga yatanzwe tariki ya 5 Nyakanga 2015 ngo yubakirwe atazi uko byagenze.

Ati: “ Mu byukuri mfite agahinda kenshi , ubwo namaraga kugira ibyago , abana banjye bamaze guhira mu nzu ari babiri bakanapfa , ubuyobozi bw’umurenge wa Niboyi bwari bwemeye kumfasha maze itorero rirabyanga ngo rizabikora, maze mu gukura ikiriyo bakoresha igiterane , kibonekamo amafaranga ari muri Miliyoni hafi eshatu , banyizeza ko bagiye kunyubakira , aho kubikora bankodeshereza inzu amezi ane bishyura ibihumbi 200 nayo yaje gushiramo baranyirukana njya gushaka ahandi nacumbika. “

Video y’ikiganiro yagiranye na Bwiza Tv

YouTube player

Uyu mubyeyi avuga ko yagiye yibutsa abayobozi b’itorero na bamwe mu bateguye igiterane , aho babanje kumubwira ko babirimo kugeza igihe bamwe bamuteye ubwoba bamubwira ko ashaka kwiteranya n’itorero . Avuga ko kandi yageze k’umuvugizi w’itorero rya ADEPR maze akamusaba kwandika ibaruwa nayo yajyanye k’umunyamanga w’umuvugizi yanga kuyakira amubwira ko ibintu bye bidasobanutse.

Bwiza.com yavuganye n’uwahoze ari umuyobozi wa Paruwasi ya Kicukiro Sheli Rev. Mutabazi kuko ubwo iyi nkunga yashakwaga ariwe wahayoboraga. Ku umurongo wa telephone umunyamakuru yaramubajije niba ari umushumba wa Kicukiro Sheli abanza kwemera, amaze kumva ikibazo asubiza umunyamakuru ko yahimutse, ubu asigaye akorera mu Bibare ndetse amubwira ko yazabaza abahayobora ubu, ahita akupa telephone.

Nyuma y’iminota itanu yahamagaye umunyamakuru amwemerera ko ikibazo akizi ho ndetse ko ayo mafaranga yatanzwe ariko atazi neza umubare wayo , maze umunyamakuru amubwira ko mu giterane babaraga 2.500.000 zitanzwe , ahita avuga ko atazi neza niba koko niba yaba yarabonetse yose , niko kubwira umunyamakuru ko yabwira uyu mubyeyi kujya kubaza abashumba be, maze umunyamakuru nawe amubwira ko bitari mushingano ze nk’umunyamakuru ahubwo we yakabikurikirana nkuwari uhari na cyane ko uyu ari imwe mu ntama ze ashinzwe.

Bwiza.com kandi yavuganye n’umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Rev. Karuranga Efrem , maze avuga ko iki kibazo akizi. Yabanje kubaza umunyamakuru impamvu uyu mubyeyi yasabye ubuvugizi mu itangazamakuru aho kwegera ubuyozi bwo hasi , maze umunyamakuru amubwira ko yafite amakuru ko uyu mubyeyi yabikoze ndetse ko yahageze no k’umuvugizi mukuru , niko gusubiza ati “Icyo kibazo ndakizi, uwo mugore arabeshya narabikurikiranye.”

Nyirabagenzi Belinadette, usengera mu Adepr Bibare , avuga ko uyu mubyeyi amuzi ndetse nawe yitabiriye igiterane kiswe icyo gukura ikiriyo ariko cyari kigamije kubakira Kampire Violette no kumuremera ubuzima nyuma yibyago yagize. Gusa uyu avuga ko yatunguwe no kumva ko nyuma y’igiterane uyu mubyeyi atigeze ahabwa ibyitanzwe n’abantu bamufashije bamuremera.

Ati : ” Uyu mubyeyi ariho mu ubuzima bugoye , kuko abaho ntahantu ho kuba , nta nicyo kurya usibye guhura nanjye nkamuha nka 500 cyanwa nawe yagera ahantu bafura akabakorera isuku bakaba bamuha ibyo kurya. ”

Uyu avuga ko yifuza kuba inzego za Leta zari zikwiye kumuba hafi , kandi arasaba ubuyobozi bwa ADEPR kuba bwafasha uyu mubyeyi akava mu bwigunge kuko aribo babyeyi afite.

Undi mukirisito wo mu itorero rya ADEPR utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye bwiza.com kobibabaje kuba itorero rya ADEPR ryarananiwe kubakira indushyi nkiyi , nyamara ryirirwa ryigaragaza rifasha abandi batishoboye aho guhera kuw’imbere byongeye wari wafashijwe n’abakirisito bikarangira ibyo bamufashije biburiwe irengero.

Ati : Ni igisebo ku itorero , iki giterane kiba nari ,mpari twese twaritanze tubabaye kubera ibyago byuyu mugore yagize, none byaburiwe irengero , ariko ko se kombora itorero ryigaragaza rikora ibikorwa byo gufasha ryahereye kuri uyu, byasaba iki itorero kugirango uyu mubye yo kugumya guhangayika gurya kandi twirirwa twigishwa gukora ibyiza.”

52

Incamake k’ubuzima bwa Kampire Violette

Mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2015 nibwo kampire yagize ibyago bikomeye ubwo inzu ye yafatwaga n’ inkongi y’ umuriro igakongoka ikaza gutwara ubuzima bw’ abana be babiri. Ubwo yiteguraga kujya gusenga, ku mugoroba wo kuri uwo wa kabiri, Kampire bakundaga Mama Eric yateguriye ibyangombwa byose abana nk’uko yari asanzwe abigenza , hanyuma arabasiga ajya gusenga . Hashize amasaha make ageze aho yasengeraga nibwo yahamagawe kuri telefoni bamubwira ko inzu acumbitsemo iri gushya .

Abantu bari hafi bagerageje gutabara bazimya umuriro biranga dore ko iyo nzu itari yubatse nk’ inzu zisanzwe kuko yari akazu gato kagayitse kubakishijwe amabati . Amaze guhuruzwa yihutiye kuhagera , asanga inzu yakongotse ndetse n’abana bahiramo. Gusa muri ako kanya ubutabazi bw’ ibanze bwarahageze ,bakuramo abana bajyanwa kwa muganga ari intere. Bakigezwa kwa muganga , umwana w’ umuhererezi witwa Uwamahoro Olive w’ imyaka 8 y’ amavuko yahise yitaba Imana , musaza we Nzabonimana Eric w’ imyaka 14 akomeza kurwana n’ ubuzima , tariki ya 28 Gicurasi 2015 , nibwo Eric nawe yitabye Imana.

Bitewe n’uko uyu mubyeyi nta bushobozi cyangwa umuryango wa hafi uzwi yari afite, ubuyobozi bw’itorero bufatanije n’ abakirisitu bari hafi , bariyegeranyije, bamufasha gushyingura abo bana. Umuhango wo gushyingura wabaye iminsi ibiri ikurikirana (nyuma ya buri rupfu) mu irimbi ryo mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Nyuma yuko iki gikorwa gikozwe hagakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda angana na 2.500.000 , abaraho batanze igitekerezo cyo gukomeza gukusanya ubushobozi kugirango KAMPIRE Violette azave m’ubuzima bwo gukodesha icumbi , ahubwo agurirwe inzu yo kubamo.

Amafoto yuko igiterane cyo mu 2015 cyagenze ubwo uyu mugore yashakirwaga inkunga harimo n’abayobozi bakuru ba ADEPR

131 121 91 81 62

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *