20260707_161021

Ruberwa yasabye FDNB kuva muri Uvira

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari Visi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Azarias Ruberwa, yavuze ko ubufatanye bwa Guverinoma ya RDC n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare mu misozi miremire ya Minembwe bwarushijeho gukaza umutekano muke, asaba ko izo ngabo zikurwa mu mujyi wa Uvira.

Mu kiganiro yagiranye na ACTUALITE.CD, Ruberwa yavuze ko uburyo Guverinoma ya RDC yitwaye mu kibazo cya Minembwe “butagize inshingano ku rugero runaka”, avuga ko kuva ingabo z’u Burundi zatangira gukorera muri ako gace, ikibazo cyarushijeho gukomera.

Yagize ati: “Ubufatanye bwayo na Guverinoma y’u Burundi bwarushijeho gukaza ikibazo. Hari igihe FARDC yoherezaga ingabo nyinshi muri Minembwe zigamije kurinda abaturage no kurwanya Mai-Mai. Ariko kuva abo barwanyi bahawe uburinzi, inshingano zarahindutse.”

U Burundi buvuga ko bwohereje ingabo zabwo mu misozi miremire kurwanya umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo. Ruberwa icyakora avuga ko ziriya ngabo zikorera aho uwo mutwe uvugwaho gukorera, bitandukanye na Minembwe yahindutse ikibuga cy’imirwano isanzwe ituwe n’abaturage.

Ruberwa yagaragaje ko niba impande zihanganye zikomeje kurwana kuko zanze kubahiriza agahenge bishobora kumvikana, ariko ko kuba abasivili ari bo babigenderamo bidakwiye kwihanganirwa.

Yavuze kandi ko Minembwe yabaye “ishingiro ry’intambara yose”, mu gihe ku yindi mirongo y’urugamba hagaragaye ituze rishingiye ku gahenge, yibaza impamvu imirwano yakomeje kwibanda muri ako gace.

Ruberwa yasabye Guverinoma ya RDC gufata icyemezo cyo gukura ingabo z’amahanga muri Uvira, anasaba Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kugira uruhare mu gukemura ikibazo cya Minembwe.

Yanongeye gusaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga ku byaha bivugwa ko byakorewe abasivili muri Minembwe, ndetse hakihutishwa ubutabazi ku baturage baho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply