U Bufaransa bwavuze ku mubano mushya wabwo n’u Burundi wamaganwe na E.U

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u  Bufaransa yagize icyo itangaza ku mubano bivugwa ko wubuwe hagati y’iki gihugu n’u Burundi isobanura ko uyu mubano mushya uvugwa hari abawumvise nabi nta nkunga y’amafaranga bazatera u Burundi azanyuzwa mu kigega cya leta.

Ni icyemezo n’Ubumwe bw’u Burayi bwamaganye nk’uko bigaragara mu itangazo ishami ryawo ryita ku bibazo bya Afurika (Europian Network for Africa) ryashyize ahagaragara kuwa 25 Nyakanga rivuga.

Iri tangazo rivuga ko” Kongera gusubukura umubano hagati y’u Bufaransa n’u Burundi mu bijyanye n’ubufatanye bituma Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ubona ko nta ngufu ufite kandi bituma igihugu cy’u Bufaransa kibonwa nabi nk’ikitita ku burenganzira bwa muntu.”

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa akaba yabwiye TV5 Monde ko u Bufaransa butongeye gufasha u Burundi mu bijyanye n’amafaranga nk’uko bamwe babitekereza.

Iyi minisiteri yatangaje ko ‘atari ukongera kugirana amasezerano y’ubufatanye na Leta y’u Burundi ahubwo ari ugufasha abaturage’.

U Bufaransa bukaba bwatangaje ko nta ‘faranga na rimwe rizanyuzwa mu kigega cya leta y’u Burundi”

Iki gihugu cyavuze ko imfashanyo kigiye gutera u Burundi mu bijyanye n’uburezi izajya inyuzwa mu mashyirahamwe n’imiryango bitegamiye kuri leta nka ONG na UNICEF aho kunyura mu kigega cya Leta y’u Burundi.

Ku kijyanye no gufasha igisirikare cy’u Burundi, u Bufaransa buvuga ko nayo ari inkunga igereranyije igenewe gusa ingabo z’u Burundi zijya mu bikorwa byo kugarura amahoro mu bindi bihugu nka Somalia na Centrafrica.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa ubwo yabazwaga niba ibi Atari ukurenga ku cyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye ibihano u Burundi mu 2016 kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *