Uganda: Umwe mu bifuzaga kwinjira muri Local Defence yapfiriye mu myitozo

Sangiza iyi nkuru

Umusore wari witabiriye imyitozo imwemerera kwinjizwa mu mutwe w’abaturage wo kwicungira umutekano uzwi muri Uganda Local Defence Unit, kuri uyu wa Gatanu, yituye hasi ahita yitaba Imana nyuma yo kwirukanka ikirometero kimwe .

Uyu akaba yirukankanaga n’abandi mu rwego rwo kugenzura ko ubuzima bwabo buhagaze neza.

Biravugwa ko uyu witwa Ronald Obonyo ngo yituye hasi agahita ashiramo umwuka nyuma yo kurangiza aho yari yahawe kwiruka.

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Richard Karemire, yemeje aya amakuru, avuga ko Obonyo yari umwe mu bo babonaga bafite ubushobozi bari batoranyirijwe gukurikirana imyitozo y’ibanze yo gusuzuma ko bahagaze neza (fitness).

recruitment

Brig Karemire yakomeje abwira Chimpreports dukesha iyi nkuru, ko nyuma yo kwirukanka yagarukanye n’abandi ariko agahita yikubita hasi akazimira bikarangira apfuye nta kintu atangaje.

Raporo yo kwa muganga ikaba yagaragaje ko impamvu y’urupfu rwa Obonyo ari ikibazo cya hypoxia, aho amaraso y’umuntu aba atajyana neza oxygen mu mubiri.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *