Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ba rwiyemezamirimo muri Nigeria

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yitabiriye inama ihuza ba Rwiyemezamirimo bato basaga ibihumbi bitanu, iyi nama ikaba ibera mu Gihugu cya Nigeria kuva ku wa 26 Nyakanga 2019.

Ni inama Perezida Kagame yahuriyemo n’abandi bayobozi barimo  Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Macky Sall wa Senegal, Minisitiri w’Intebe wa uganda, Dr Ruhakana Rugunda n’abandi batandukanye.

Iyi nama irimo kubera mu mujyi wa Abuja muri Nigeria, yateguwe na Tony Elumelu Foundation ikaba iba kuva tariki 26 – 27 Nyakanga 2019.

Nk’uko byatangajwe n’uyu muryango, iyi nama ibaye ku nshuro ya gatanu ni umwanya wa ba rwiyemezamirimo bato baturutse hirya no hino muri Afurika guhura bakamenyana, bagasangizanya ubunararibonye.

Perezidansi y’u Rwanda nk’uko yabitangaje ibicishije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Kagame, Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe wa Uganda n’abandi bayobozi basangiriye ku meza amwe ubwo bageraga muri uyu mujyi wa Abuja.

Mu nama nk’iyi umwaka ushize, hamuritswe urubuga TEFConnect ruhuriza hamwe ba rwiyemezamirimo muri Afurika, rukaborohereza guhura no kuganira bakarushaho kwagura ubucuruzi bwabo.

EAbA4M3W4AMne8D
Perezida Kagame ubwo yageraga ku kibuga cy’indege i Abuja muri Nigeria
f1 1
Perezida Kagame n’abandi bayobozi bahurira ku meza amwe

EAcHgzeXkAE8UaS

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *