Databuja yansambanyirije mu modoka bucya akora impanuka none ngo ntera umwaku pe!

Sangiza iyi nkuru

Bamwe bavuga ko habaho umwaku, abandi bakemeza ko ntawubaho, kimwe n’uko nanjye nemeza ko ntawo. Ibyambayeho byatumye nifuza kumenya byinshi kuri iyi ngingo.

Mumbabarire amazina yanjye nyagire ubwiru pe, ariko ndi umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko nkaba mfite akazi k’ubucungamutungo muri kampani ntavuze ikorera hano mu mujyi wa Kigali.

Bitewe n’aho ntaha hari mu cyerekezo kimwe n’ushinzwe abakozi muri iyi kampani ataha, nakundaga kumusaba lifuti ariko nyuma y’aho ansambanyirije ubwo twatahaga, bwacya agakora impanuka, amvumira ku gahera.

Imvura iheruka kugwa itunguranye mu mujyi wa Kigali, hari ku wa Gatandatu iragwa igeze mu masaha y’umugoroba nibwo uyu mukoresha yampaye lifuti, ariko tugeze ahantu akunze kunsiga arambwira ngo ninze dusangire kamwe dore ko hari no muri weekend. Twanywereye hafi aho kuko hari akabari.

Nanze kumusuzugura ndagenda mfata icyo kunywa n’ibindi turaganira kugeza nka saa tatu n’igice z’ijoro, ubwo nari ntashye, yarambwiye ngo ndeke angeze hafi yo mu rugo neza kuko ahari hasigaye nari ngiye kwifashisha moto.

Rwose twageze hafi yaho mbona ibintu abigize birebire, ni uko byagenze, biraba, si ngombwa kuvuga menshi, ariko ubusambanyi bwarabaye, tubukorera aho mu modoka nubwo bwose bitamaze akanya kanini ariko hari ibyabaye.

Bwarakeye ari ku cyumweru, yazindutse ajya mu bukwe mu ntara akora impanuka ataragerayo ariko hamwe n’abo bari kumwe nta numwe wakomeretse ariko imodoka yo yarangiritse bikomeye cyane.

Uwo munsi nibwo yanyandikiye kuri watsapp ambwira ko yakoze impanuka, mubwira pole, aho kunshimira arambwira ngo ‘Nta keza kawe’ mubajije impamvu aranyihorera ariko nyuma twaje kuganira kuri telefoni arambwira ngo namuteye umwaku nkagira ngo arikinira. Kuva uwo munsi ntabwo yongeye kumvugisha, imodoka yarakoresheje ariko ubu ntabwo yakongera kumpa lifuti.

Ahari ni uko nta bubasha afite 100% bwo kuba yanyirukana ariko ahari aba yarabikoze, kunyirukana byamusaba imbaraga nyinshi n’ibindi bisobanuro ku ba bosi bakuru kandi bo bazi ko mbashije akazi.

Narababaye cyane, ukuntu umuswa yansambanyirije mu modoka nkemera, mu gihe hari n’abasore benshi banyifuza nkabananira, ahari yarandoze pe! ndicuza cyane, cyane, cyane! aho kunshima ati ‘ntera umwakuku’.

Byarambabaje cyane, nkibaza nti ese ubu koko naba ntera umwaku, hahahah yego harimo n’ibitwenge ariko yatumye nibaza ku buzima bwanjye cyane! mungire inama, yego icyaha naragikoze n’Imana imbabarire ariko se impanuka yakoze yavuye kuri njye? murakoze!!

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *