vuganeza_claudine_yishimiye_kubyarira_aho_adakoze_urugendo_rurerure_ahagera.jpg

Nyamasheke: Ababyeyi bakoraga ibilometero 15 bajya kubyara, bubakiwe ‘maternité’ ya miliyoni 81

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka 5 abaturage b’akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke batakambiye uwari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bamusaba ko ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) bahawe ryakongererwa ubushobozi ku buryo ababyeyi bagashobora kuhabyarira bakareka guhora bakora urugendo rw’ibilometero birenga 15 bajya ku kigo nderabuzima cya Rangiro kiri hafi, kuri uyu wa 4 Gashyantare bashyikirijwe inzu yo kubyariramo (materinite) igezweho.

Aka kagari ka Banda ubusanzwe gasa n’akari mu bwigunge kuko nta muhanda n’umwe muzima gafite wakoroshya ubuhahirane n’utundi duce tw’igihugu, ngo umurwayi cyangwa umubyeyi ujya kubyara abashe kugera ku ivuriro vuba, nta mashanyarazi, nta soko, nta n’ibindi bikorwa by’iterambere bizamura umuturage byaharangwaga mu myaka mike ishize.

Umushinga Kageno Rwanda wahashyizwe ngo uhangane n’ibi bibazo by’imibereho y’abaturage, waje kuhashyira ivuriro ry’ibanze ariko kuko ubusanzwe amavuriro nk’aya adatanga serivisi z’ububyaza ababyeyi babyara bakomeje guhura n’ingorane zikomeye cyane zirimo no kubyarira mu nzira cyagwa mu ngo.

Bavuga ko ku wa 15 Ukwakira 2015, ubwo basurwaga Mukandasira Caritas wari Guverineri, bamusabye ko mu byo yabakemurira bikomeye yahera kuri iki cy’imiruho y’ababyeyi bajya kubyara.

Bakomeza bavuga ko yabijeje kugikemura byihuse, asaba uyu mushinga, Minisiteri y’Ubuzima n’Akarere ka Nyamasheke kugikurikirana kigakemuka vuba, bibanza gutinda ariko biza gushoboka kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, bakaba bashyikirijwe inzu y’ababyeyi yuzuye itwaye aamafaranga y’u Rwanda arenga 81,000,000 irimo ibikoresho byose bijyaye n’ububyaza, baratangiye no kuhabyarira.

Vuganeza Claudine wo mu mudugudu wa Gasumo umaze iminsi 2 ahabyariye, yabwiye BWIZA ati: ’’Uyu ni uwa 4 mbyaye, aba mbere bari impanga nababyabye najyanywe mu ngobyi ku Kigo Nderabuzima cya Rangiro mu bilometero 15, nanabyara mbazwe kubera n’umunaniro wose. Imbyaro ya 2 bwo ngenda n’amaguru ibyo bilometero byose, ngeze ku kigo nderabuzima bambwira ko ubwo nabazwe noneho njya ku bitaro bya Kibogora, ntwarwa n’Imbangukiragutabara mu mihanda mibi cyane n’ubundi ngerayo nashengutse ariko bwo mbyara neza, none nishimiye ko ubu mbyariye hafi ntongeye kuvunagurika.’’

vuganeza_claudine_yishimiye_kubyarira_aho_adakoze_urugendo_rurerure_ahagera.jpgVuganeza wabyariye muri iyi nzu yishimiye kutongera kugenda ibilometero

Yarakomeje ati: ’’Hari ababyeyi benshi bagiye babyarira mu mayira mu myaka ishize bajya kubyarira ku kigo nderabuzima cya Rangiro, abandi bakabyarira mu ngo kubera gutinya urwo rugendo, hakaba n’abajyaga kumara nk’ibyumweru 2 ku Kigo Nderabuzima cyangwa bagacumbika hafi yaho ngo inda nizibafata bazajyeyo biboroheye, abana bapfiraga mu nda kubera umunaniro, n’ibindi ariko turashimira cyane perezida wacu Paul Kagame uduhaye aho turuhukira hafi nubwo hakiri ibindi bibazo twifuza gukemurirwa bikigoranye.’’

Ibyo bibazo nk’uko byanavuzwe n’umuyobozi w’umushinga Kageno Rwanda, Musabyimana Elie, birimo kuba aka kagari nta muriro w’amashanyarazi kagira bigatuma n’ababyarira kuri iyi ‘poste de santé’ babyarira mu kizima, kuba uhuye n’ingorane zituma yihutanwa ku kigo nderabuzima ahekwa mu ngobyi kuko nta mbangukiragutabara yahagera kubera imihanda mibi n’ibindi yifuza ko Akarere na MINISANTE babkemurira.

Ati: “Turayibahaye irimo ibikoresho bigezweho Akarere kadushyiriyemo ariko bimwe nk’imashini ishyushya impinja zavukanye ibibazo ntibikora kuko nta mashanyarazi dufite, babyarira ku matara asanzwe kandi si byo twifuzaga, kuba imihanda yose igera hano ari mibi cyane ku buryo nubwo n’ikibazo cy’imbangukiragutabara gihari ariko itanashobora kuhagera kuko ntaho yanyura, kuba nubwo bahabyarira ariko nta mubyaza wabyigiye dufite, dukoresha abaforomo basanzwe bahuguwe, kuba hakiri izindi serivisi zigitangirwa kure kandi bifuza ko iyi Poste de Santé yahabwa ingufu na zo zigatangirwa aha, n’ibindi bigikenye ubuvugizi.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wayibashyikirije, Mukamana Claudette yabijeje ko ibi bibazo byose bigiye kwigwa bikabonerwa ibisubizo.

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_afungura_ku_mugaragaro_iyi_poste_de_sante.jpgVisi Meya Mukamana ubwo yashyikirizaga ababyeyi iyi nzu yo kubyariramo

Ati: “Icyari imbogamizi kuruta ibindi kirakemutse, ibi na byo tugiye kubishakira ibisubizo,ku bufatanye n’ikigo nderabuzima cya Rangiro, MINISANTE n’abandi bafatanyabikorwa turabizeza ko mu minsi ya vuba ibyinsi bizaba byakemutse.’’

Iyi poste de santé iganwa n’abagera ku 10, 000 barimo ab’akagari ka Banda kose, umudugudu umwe w’aka gakenke n’indi 2 y’aka Mutongo mu murenge wa Cyato, bagasaba ko yahabwa ingufu nk’iz’ikigo nderabuzima serivisi z’ubuvuzi bakeneye bakazihererwa hafi.

vm_mukamana_claudette_ateruye_umwana_wavukiye_kuri_iyi_poste_de_sante.jpgVisi Meya Mikamana ateruye umwana wavukiye muri iyi nzu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *