Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COOPTHEVIGI bavuga ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’umutekano usesuye yahaye igihu cyose ari byo byatumye biteza imbere mu bukungu.
Bavuga ko hari abinjiza arenga miliyoni buri kwezi muri ubu buhinzi, mu gihe ngo Leta zabanje nta gaciro zahaga umuhinzi w’icyayi, bagashimangira ko aya mahirwe yabahaye batazayapfusha ubusa.
Simparingabo Anaclet umaze imyaka hafi 50 ahinga icyayi, avuga ko nubwo yagihinze kuva kera ariko kuri iyi Leta ari ho yungutse cyane.
Agira ati ’’ ndi umuhinzi w’icyayi ubimazemo imyaka hafi 50 ariko mbere nta gaciro twahabwaga, niyo mpamvu twakenaga nyamara dukora, bamwe icyayi bakanakirandura kubera kutabona akamaro kacyo. Ariko ubu nkanjye ngihinga kuri hegitari 15 mbere ntararenzaga hegitari 3, nkinjiza arenga miliyoni, umukuru w’igihugu cyacu yarakoze, turamushimira ibyiza atugezaho”.

Akomeza avuga ko imirima ye y’icyayi ifite agaciro ka miliyoni zirenga 50 z’amanyarwanda, akaba afite 7 z’ishyamba z’agaciro ka miliyoni 10 n’indi mirima ifite agaciro ka miliyoni 20, inzu, moto,… ati “ndi umukikire, abana banjye bize ayisumbuye na kaminuza, iyo hataba ubuyobozi bwiza ntibyari gushoboka’’.
Umuyobozi w’iyi koperative, Kayiranga Eleuthère, avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi abahinzi b’icyayi bari mu bakene cyane, ariko ubu nta muhinzi w’icyayi ushobora kurwaza bwaki cyangwa ngo abure kwivuza.
Ati “byose mubigeraho kubera umutekano usesuye mufite. Mukomeze kuwubumbatira, mwirinde uwabameneramo ashaka kubasubiza inyuma, mukunde icyayi, mucyongerere agaciro, uwabahaye aracyahari n’ibindi muzabigeraho.’’
Abaturage bagera kuri 93% muri aka karere baracyatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, ubuhinzi bw’icyayi bukaba buza inyuma y’ubwa kawa mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


