Adriana w’imyaka 40 yamaze imyaka 10 akorana imibonano mpuzabitsina na musaza we batazi ko bava inda imwe
Adriana w’imyaka 40 n’umugabo we, LĂ©andro  w’imyaka 38 y’amavuko, bombi bakomoka muri Brezil, bakaba baramaze imyaka icumi barara ku buriri bumwe, umwe atazi ko ari musaza na mushiki wundi. Bombi bari bamaze imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore, babyaranye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka 11, bakaba baba mu buzima bworoheje mu mujyi wa Sao Paulo […]
Burundi: Ishyaka FNL rirasaba ko perezida Nkurunziza yafatwa nka Baba wa Taifa
Ishyaka FNL ryo mu Burundi riyobowe na Jacques Bigirimana, kuri uyu wa Gatatu itariki 27 Kamena ryashyize ahagaragara itangazo rishima icyemezo perezida Nkurunziza aherutse gufata cyo kutazongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2020, ndetse risaba ko yazitwa Umubyeyi w’igihugu (Baba wa Taifa) kimwe nab a Mwalimu Julius Nyerere ndetse na Nelson Mandela. Ni itangazo ryasomwe […]
Uganda: Abapolisi bashinzwe kurinda bamwe mu badepite bataye akazi batinya kwicanwa nabo
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Kamena, perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yagiranye ibiganiro ku mutekano w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko bivugwa ko byamaze amasaha umunani yose kandi mu muhezo, bamwe mu badepite bamubwira ukuntu abapolisi bahawe bo kubarinda basigaye batinya kwicara mu modoka zabo ngo batazicanwa nabo. Kubera uburemere bw’iyi nama, biravugwa ko itangazamakuru […]
Afurika y’Epfo: Hadutse itorero ryamamaza ubusinzi rikorera mu tubari
Muri Repubulika y’Afurika y’Epfo hamaze iminsi hashinzwe idini rishya ryamamaza ubusinzi rikaba rifite umuyobozi mukuru wiyise papa w’umwirabura. Iri dini ryitwa Gobola ugenekereje mu Kinyarwanda “Mumpe Inzoga ninywere” ngo rimaze hafi umwaka risa n’irikorera mu bwihisho, gusa mu minsi ya vuba ryaje gushyira ahagaragara ibikorwa byaryo birimo gukangurira abantu kwibohora bakanywa ndetse bagasinda. Umuyobozi w’iri […]
MINALOC igiye gutera inkunga abafite ubumuga hagendewe ku byiciro by’ubudehe
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko igiye gufasha abafite ubumuga butandukanye ariko hagendewe ku byiciro barimo gusa ubu hakaba hakiri imbogamizi mu kubashyiramo. Ubwo hakoraaga inama itegura inama mpuzamahanga iziga ku mibereho y’abafite ubumuga ku isi mu kwezi gutaha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko abafite ubumuga bagiye […]
Hari icyizere ko abajenosideri ruharwa bahunze ubutabera nka Felicien Kabuga bazafatwa – MICT
Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na TPIR rufite icyicaro Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa Gatatu  yongeye kwemeza ubushake afite bwo guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahunze ubutabera nyuma y’imyaka myinshi bashakishwa. Bwana Serge Brammertz, kuri uyu wa gatatu, itariki 27 Kamena akaba yabonanye n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, […]
Inzu zubakirwa abasigajwe inyuma n’amateka ntizibaha kwisanzura
Bamwe mu basigajwe inyuma n’abateka bavuga ko bubakirwa inzu zitabaha ubwisanzure, ngo kuko zimwe ziba zidafite igikoni n’ubwiherero kandi zidafite ibyumba bihagije. Abana bararana n’ababyeyi, cyangwa bakarara babumviriza mu biganiro kubera ibyumba biba birebena bidakinze. Mu bushakashatsi bwakozwe na COPORWA, umuryango nyarwanda w’ababumbyi; ndetse na Filimi mbarankuru ku minereho yabo cyane ku bireba imiturizwe, bigaragara […]
Uganda: Gen. Salim Saleh yasuye Gen. Kale Kayihura aho afungiye
Gen Salim Saleh, umuvandimwe wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yasuye Gen Kale Kayihura wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi, aho afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye. Ku wa Kabiri tariki ya 26 Kamena 2018, nibwo Gen Saleh yabonanye na Gen Kayihura ariko ibyo baganiriye bigirwa ibanga. Ikinyamakuru Dailymonitor, gitangaza ko amakuru aturuka […]
Umuyobozi w’akarere arashinjwa gukubita umunyamakuru amuziza inkuru imushinja ruswa yamukozeho
Umuyobozi w’Akarere ka Kabale mu gihugu cya Uganda, Patrick Besigye Keihwa, akomeje kwibasirwa n’abaturage nyuma y’aho akubise umunyamakuru wa Voice of Kigezi witwa Julius Arinaitwe amuziza ko yatangaje inkuru imushinja ruswa. Biravugwa ko kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Kamena saa 08:30 z’ijoro ari bwo, Besigye Keihwa yateye aho Voice of Kigezi ikorera akabaza […]
RDC: Mu Kigo cya gisirikare cya FARDC hafatiwe intwaro zitazwi ndetse n’Abarundi n’Abanyarwanda
Imbunda 26 zo mu bwoko bwa AK-47, amasasu 382 na magazines 39 kuri uyu wa kabiri ushize byafatiwe mu mukwabu wakorewe mu kigo cya gisirikare cya Katindo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho umukuru wa region ya 34 ya gisirikare, Gen Francois kamanzi avuga ko abari batunze ibi bikoresho babaga muri iki kigo cya gisirikare mu buryo […]
Kenya: Inkongi imaze guhitana abantu 9 abandi 58 bakomeretse
Inkongi y’umuriro muri Kenya yibasiye isoko rya Gikomba riherereye mu mujyi wa Nairobi, abantu 9 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi bakabakaba 60 ubu bari mu kwa mugangga kwivuza ibikomere. Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu 6 mu bapfuye bataramenyekana kuko Imibiri yabo yangiritse cyane, mu gihe abandi bishwe n’umwotsi mu gihe […]
Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi bavuga ko iterambere bagezeho barikesha Perezida Kagame
Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COOPTHEVIGI bavuga ko imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’umutekano usesuye yahaye igihu cyose ari byo byatumye biteza imbere mu bukungu. Bavuga ko hari abinjiza arenga miliyoni buri kwezi muri ubu buhinzi, mu gihe ngo Leta zabanje nta gaciro zahaga umuhinzi w’icyayi, bagashimangira ko aya mahirwe yabahaye batazayapfusha ubusa. Simparingabo Anaclet […]
Moise Katumbi yavuze ko agiye gusubira muri Congo urubanza rwe rurasubukurwa
Urubanza rwa Moise Katumbi, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kabila, ushinjwa kubiba amacakubiri rwasubukuwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, nyuma yaho atangarije ko mu kwezi gutaha azajya mu gihugu (RDC) kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Katumbi n’abandi bantu batandatu barimo n’umunyamerika umwe, bashinjwa icyaha cyo gushaka guhungabanya umutekano […]
Kirehe: Hatangijwe irondo ry’umwuga
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, ku wa kabiri tariki 26 Kamena 2018, yatangije ku mugaragaro Irondo ry’Umwuga mu karere ka Kirehe. Umuhango nyirizina wo kuritangiza ukaba warabereye mu murenge wa Kigarama ahahuriye abakora iyi mirimo barenga 300 bakorera mu mirenge ya Kigina na Kigarama. Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi wa Polisi […]