Kenya: Inkongi imaze guhitana abantu 9 abandi 58 bakomeretse

Sangiza iyi nkuru

Inkongi y’umuriro muri Kenya yibasiye isoko rya Gikomba riherereye mu mujyi wa Nairobi, abantu 9 bakaba bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi bakabakaba 60 ubu bari mu kwa mugangga kwivuza ibikomere.

Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu 6 mu bapfuye bataramenyekana kuko Imibiri yabo yangiritse cyane, mu gihe abandi bishwe n’umwotsi mu gihe bageragezaga kugira ibikoresho barokora mu isoko.

Iyi nkongi yaje no gufata ingo z’abaturage ngo nta kiramenyekana ko cyaba cyayiteye.

Hari hashize amezi agera ku 8 perezida Kenyatta atanze amabwiriza yo gukora iperereza ku nkongo zikunze kwibasira amasoko muri kariya gace, iri soko ryo rikaba ryariryiganje ku myenda ya sekeni.

2 4

Iyi nkongi yatangiye ku munsi w’jo kuwa 27 Kamena 2018, yiyongera cyane ndetse inangiza byinshi kuko igice kinini cy’isoko cyubakishije imbaho.

Mu mwaka ushize wa 2017 na none, inkongi yibasiye iri soko yangiza iimitungo ifite agaciro kabarizwa muri za miliyoni, ari na bwo Perezida Kenyatta yasabaga guperereza ku cyaba gitera iyo nkongi ya hato na hato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *