MINALOC igiye gutera inkunga abafite ubumuga hagendewe ku byiciro by’ubudehe

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko igiye gufasha abafite ubumuga butandukanye ariko hagendewe ku byiciro barimo gusa ubu hakaba hakiri imbogamizi mu kubashyiramo.

Ubwo hakoraaga inama itegura inama mpuzamahanga iziga ku mibereho y’abafite ubumuga ku isi mu kwezi gutaha, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri MINALOC Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko abafite ubumuga bagiye kujya bagenerwa ingengo y’Imari yo kubafasha kubona imiti, insimburangingo n’ibindi by’ibanze ariko hagendewe ku byiciro by’ubudeke.

Agira ati “Ibi nibimara kujya mu bikorwa, ufite ubumuga cyane cyane ubukomatanyije azafashwa ibintu byose.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugeza ubu,, bikigoye gushyira abafite ubumuga mu byiciro dore ko biri no mu byatwaye asaga Miliyari y’Amanyarwanda ariko na nubu bakaba batarabona ibyiciro bose.

Kugeza ubu, mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga mu bangana n’ibihumbi 446, ariko abamaze gushyirwa mu byiciro ari ibihumbi 154 gusa.

Mu bamaze gushyirwa mu byiciro, abari mu cyiciro cya mbere bangana n’ibihumbi 11 bakaba ari bo zahabwa ubwo bufasha muri uyu mwaka w’ingengo y’imari utaha.

Bimwe mu byo abafite ubumuga bazajya bahabwa harimo insimburangingo, amagare, amavuta abafite ubumuga bw’uruhu bisiga n’ibindi.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *