Hari icyizere ko abajenosideri ruharwa bahunze ubutabera nka Felicien Kabuga bazafatwa – MICT

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe na TPIR rufite icyicaro Arusha muri Tanzania, kuri uyu wa Gatatu  yongeye kwemeza ubushake afite bwo guhiga abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahunze ubutabera nyuma y’imyaka myinshi bashakishwa.

Bwana Serge Brammertz, kuri uyu wa gatatu, itariki 27 Kamena akaba yabonanye n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana I Kigali, baganira ahantu impande zombi, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda n’ubwa MICT, zafatanya.

Brammertz yavuze ko hari icyizere ko abajenosideri ruharwa bahunze ubutabera, barimo Kabuga Felicien, Protais Mpiranya ndetse n’uwahoze ari minisitiri w’ingabo, Augustin Bizimana,  bazafatwa hashingiwe ku iperereza ryabo aho rigeze.

Capture 14
Bamwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri jenoside bagishakishwa ukuyemo Ntaganzwa wafashwe mu 2015

Aba bakaba bashakishwa ku mpapuro zatanzwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyizweho na Loni.

Kabuga avugwaho kuba ari we wateye inkunga jenoside kugirango ibashe kuba, mu gihe Mpiranya wari Major mu zari ingabo z’u Rwanda (EX-FAR) ndetse akaba yari akuriye umutwe ushinzwe kurinda perezida, ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’abanyapolitiki bishwe muri jenoside.

DgsT vBXkAA82aw
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana n’Umushinjacyaha Mukuru wa MICT, Serge Brammertz

Umushinjacyaha mukuru wa MICT yemeye ko hari imbogamizi bagifite mu gufata aba bantu nk’impfu zitari zo z’aba zitangazwa, guhindura amazina, ndetse no kuba barinzwe n’ibihugu bahungiyemo.

Nubwo aba bakekwaho uruhare rukomeye muri jensoide bakomeje guhunga ubutabera, amakuru amaze kwegeranywa ngo aratanga icyizere ko bazashyikirizwa urukiko nk’uko Brammertz abyemeza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *