Ishyaka FNL ryo mu Burundi riyobowe na Jacques Bigirimana, kuri uyu wa Gatatu itariki 27 Kamena ryashyize ahagaragara itangazo rishima icyemezo perezida Nkurunziza aherutse gufata cyo kutazongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2020, ndetse risaba ko yazitwa Umubyeyi w’igihugu (Baba wa Taifa) kimwe nab a Mwalimu Julius Nyerere ndetse na Nelson Mandela.
Ni itangazo ryasomwe na perezida wa FNL, Jacques Bigirimana, watangiye avuga ko ishyaka rye riboneyeho akanya ko gushima ubutumwa bwa perezida Nkurunziza ngo wifuriza ineza u Burundi, ubutumwa avuga ko bwashyize akadomo ku mpuha zari zimaze imyaka 3.
Ngo mu gihe itegeko nshinga rishya ryamwemereraga kuziyamamariza indi manda, kandi nta gitutu cyari kuzabimubuza hagendewe ku kuba ashyigikiwe n’abaturage, perezida Nkurunziza yafashe icyemezo abikuye ku mutima cyo kutaziyamamaza mu matora ya perezida mu 2020.
Ishyaka FNL rikaba rishima icyemezo cya perezida Nkurunziza kandi rimushimira ibyo amaze gukora byose kugeza ubu ku buyobozi bw’igihugu, nko kuvugurura inzego z’ubwirinzi n’umutekano, gushyiraho komisiyo zitandukanye ziteganywa n’Amasezerano ya Arusha, nka komisiyo y’ubutaka n’indi mitungo,  komisiyo y’ukuri n’ubwiyunge, komisiyo y’ubumwe bw’igihugu no gukumira jenoside, komisiyo yigenga y’uburenganzira bwa muntu n’izindi.
“ Icyifuzo cyacu gikuru n’uko uzamusimbura ku mwanya w’umukuru w’igihugu azabasha kubahiriza uwo muco mwiza w’ubwenge urazwe na nyakubahwa perezida Pierre Nkurunziza, ukunda igihugu bya nyabyo wubaha Imana ishobora byose n’abaturage b’u Burundi .”
Bwana Bigirimana yakomeje avuga ko mu ishyaka ryabo bumva perezida Nkurunziza akwiye gufatwa nk’umubyeyi w’igihugu nka ba Mwalimu Julius Nyerere na Nelson Mandela.
Yakomeje avuga ko perezida Nkurunziza akwiye icyubahiro kinshi kubera ko yashyize mu bikorwa ibyemezo byinshi by’ingenzi byari byarasubitswe byakabaye byarashyizwe mu bikorwa, mu gihe cy’inzibacyuho hagati ya 2000 na 2005, n’abo yasimbuye bashyize umukono ku masezerano ya Arusha


