Uganda: Abapolisi bashinzwe kurinda bamwe mu badepite bataye akazi batinya kwicanwa nabo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Kamena, perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yagiranye ibiganiro ku mutekano w’igihugu n’abagize inteko ishinga amategeko bivugwa ko byamaze amasaha umunani yose kandi mu muhezo, bamwe mu badepite bamubwira ukuntu abapolisi bahawe bo kubarinda basigaye batinya kwicara mu modoka zabo ngo batazicanwa nabo.

Kubera uburemere bw’iyi nama, biravugwa ko itangazamakuru ryakumiriwe ndetse abadepite bakabuzwa kwinjirana telephone zabo.

Muri iyi nama, perezida Museveni yatumiye umugaba mukuru w’ingabo, Gen. David Muhoozi, umukuru w’igipolisi, IGP Okoth Ochola, ndetse n’abandi bayobozi b’inzego z’umutekano.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuganye na NTV dukesha iyi nkuru, bavuze ko benshi mu badepite bagaragaje kutita ku bintu kw’igipolisi, cyane cyane mu guhangana n’ibyaha.

Abadepite bakaba babwiye perezida Museveni ukuntu igipolisi cyahaye akazi udutsiko tw’abanyabyaha bakorera iyicarubozo abantu by’umwihariko muri kasho ya polisi ya Nalufenya.

Mu gusubiza iki kibazo, perezida Museveni akaba yabwiye abadepite ukuntu ubuyobozi bwa polisi bwari buhari (ubwa Gen Kayihura) bwavuye ku miterere y’igipolisi izwi bugahitamo kwiringira abasivili ngo bajyaga babuha amakuru atari yo.

Yanakomoje ku muco wo kudahana waranzwe mu gipolisi by’umwihariko ku bapolisi bato bakoraga ibyaha nta bwoba bafite bwo gukurikiranwa.

Umwe mu badepite bo mu ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Kaps Fungaroo akaba yaboneyeho gusaba perezida Museveni kwirinda gufata abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe nk’abanyabyaha ahubwo nabo akabaha umwanya mu Nama y’Igihugu y’Umutekano.

Nubwo perezida Museveni yakiriye neza icyo gitekerezo cyo guha imyanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu nama y’umutekano, yanagaragaje ingero za bamwe muri bo bagiye bagaragaraho ibikorwa bitari byiza.

Amakuru yakomeje agera kuri NTV akaba akomeza avuga ko bamwe mu badepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM, babwiye perezida Museveni ko abapolisi bahawe bo kubarinda babataye bakigendera. Abandi bakavuga ko kuri ubu bamwe mu bashinzwe umutekano nabo babayeho mu cyoba bakaba badashaka kwicarana n’abadepite mu modoka zimwe.

Perezida Museveni ngo akaba yahise ategeka igisirikare (UPDF) gufata inshingano zo kurinda abadepite bumva bafite impungenge z’umutekano wabo ndetse abasirikare bagahabwa imodoka zo gukoresha muri ako kazi.

Umudepite wo muri Kampala rwagati, Muhamed Nsereko, we yahise aha perezida inshingano zo gusobanura impamvu mugenzi wabo, Betty Nambooze uhagarariye Mukono, yari agifunze. Kuri uyu wa gatatu akaba ari nabwo uyu mudepitekazi yabaye arekuwe na polisi kubera uburwayi mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa rikomeje.

Uyu mudepite Nsereko ariko ngo yahise yibasirwa na bagenzi be bo muri NRM batifuzaga ko ikibazo cya Nambooze akizana muri iyi nama.

Nubwo bimeze gutyo, perezida Museveni ntiyatinye kuvuga ko imyitwarire ya Nambooze idakwiye umuyobozi nkawe. Biteganyijwe ko Nambooze nava kwivuza mu Buhinde azakomeza gukurikiranwa n’ubutabera kubera amagambo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga avuga ku rupfu rwa mugenzi we wo muri NRm, Ibrahim Abiriga wishwe arashwe.

Ibindi bibazo byagaragajwe muri iyi nama ngo harimo ibibazo by’abayisilamu bakomeje kwibasirwa, indangamuntu za Uganda zikomeje kwiganwa n’ibura ry’ibikenewe mu gushyira mu bikorwa ingamba z’umutekano zagaragajwe na perezida Museveni mu cyumweru gishize.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *