Adriana w’imyaka 40 yamaze imyaka 10 akorana imibonano mpuzabitsina na musaza we batazi ko bava inda imwe

Sangiza iyi nkuru

Adriana w’imyaka 40 n’umugabo we, Léandro
  w’imyaka 38 y’amavuko, bombi bakomoka muri Brezil, bakaba baramaze imyaka icumi barara ku buriri bumwe, umwe atazi ko ari musaza na mushiki wundi.

Bombi bari bamaze imyaka 10 babana nk’umugabo n’umugore, babyaranye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka 11, bakaba baba mu buzima bworoheje mu mujyi wa Sao Paulo muri Brezil.

Bamenye ukuri ubwo Adriano yafataga iya mbere akajya kuri za radiyo ashakisha ababyeyi be. Yaje kumenya ko nyina yitwa Maria, asanga amuhuriyeho n’umugabo we, Léandro.

Ubwo nyina yavugiraga kuri radiyo avuga ko uwo mukobwa ari uwe, yanahise avuga ko hari n’undi mwana w’umuhungu yabuze witwa Léandro, izina rikunze kwitwa abana benshi b’abahungu muri Brezil.

Ikinyamakuru Funzz, gitangaza ko Adriana yaje gutungurwa cyane, ndetse anagwa mu kantu nyuma yo kumenya ko umugabo we ari musaza we, babyaranye umwana akaba amaze gukura, kubyakira ngo byaramunaniye, ku buryo no kubitangaza yabivuze haciye iminsi.

Iki kinyamakuru gitangaza ko uku kwabayeho umwe agakurura undi kugera aho bakoranye imibonano mpuzabitsina, nicyo cyise ‘Attraction sexuelle génétique’ ugenekereje mu Kinyarwanda, akaba ari ugukururwa n’umuntu mufitanye amasano ukumva ushaka gukorana na we imibonano mpuzabitsina”.

Nyuma yo kumenya ibyababayeho, ndetse bakongera no guhura n’imiryango yabo bari baratandukanye bakiri bato, umuryango warabaretse, amahano arirengagiza, Adriana na Léandro bakomeza kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko Imana yari yarabahuje baratandukanye bakiri bato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *