Afurika y’Epfo: Hadutse itorero ryamamaza ubusinzi rikorera mu tubari

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika y’Afurika y’Epfo hamaze iminsi hashinzwe idini rishya ryamamaza ubusinzi rikaba rifite umuyobozi mukuru wiyise papa w’umwirabura.

Iri dini ryitwa Gobola ugenekereje mu Kinyarwanda “Mumpe Inzoga ninywere” ngo rimaze hafi umwaka risa n’irikorera mu bwihisho, gusa mu minsi ya vuba ryaje gushyira ahagaragara ibikorwa byaryo birimo gukangurira abantu kwibohora bakanywa ndetse bagasinda.

102222897 929dd357 fed8 40dd b8c6 787c559a019d
Iri torero ririmo abagore n’abagabo benshi bayobotse

Umuyobozi w’iri dini, Tsietsi D Makiti w’imyaka 53 abayoboke be bamwita papa akavuga ko ari we mupapa wa mbere w’umwirabura uturutse ku mugabane w’Afurika.

Umuyobozi w’iri dini yabwiye BBC Swahili dukesha iyi nkuru ko idini rye rikangurira abantu kunywa bagasinda kuko ibintu byose byaremwe n’Imana ndetse abafitemo imyanya ikomeye bakaba biganjemo abirukanywe mu yandi matorero bazira ubusinzi.

Yagize ati “Inzoga si mbi ahubwo abantu nib o babi”

102225462 mediaitem102222085

Imihango yose ijyanye no guterana kw’abayoboke b’iri dini ikorerwa mu tubari duto duto n’utunini ahabonetse umwanya wo guteraniramo ubunsi bakanywa bakanaguhurwa ku bujyanye n’imyitwarire yo mu kabari n’igihe umuntu yasinze.

Abasengera muri iri dini, abagore n’abagabo,baterana ku munsi wa kabiri, aho umuyobozi wabo bita papa w’umwirabura aba yambaye imyenda ye yo kwigishanya, iri dini rikaba rifite abayoboke batari bacye ndetse n’imyanya y’ubuyobozi mo imbere nk’uko bikorwa mu yandi madini, gusa bagaka nta Karinirali bagira nubwo bafite papa.

Iyo bateranye, ngo baba bivugira amagambo yose bashatse amabi n’ameza, umuyobozi wabo akaba atabasha kubacecekesha kuko avuga ko baba bavuga iby’abasinzi bakavuze.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *