Bamwe mu rubyiruko bahoze ari inzererezi bakaza kujyanwa mu kigo cya Iwawa bakigishwa imyuga inyuranye n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, bavuga ko bashimira byimazeyo Perezida Kagame wabakuye ahabi, ubu bakaba bibeshejeho.
Mu kiganiro na Bwiza.com, bavuze ko mbere yo kujyanwa Iwawa bari barabaye imbata y’ingeso mbi zirimo kwiyahuza ibiyobyabwenge bitandukanye, ubujura n’ubundi bugome bunyuranye,dore ko bamwe ngo bari barabitangiye ari bato cyane,kugeza ubwo bumva nta kintu na kimwe kibi bashobora gutinya,ariko ubu ngo bariteza imbere bifatika.
Muhawenimana Aloys w’imyaka 24 y’amavuko, wo mu murenge wa Gihombo avuga ko yatangiye kunywa ibiyobyabwenge afite imyaka 5 y’amavuko nyuma yo gutakaza abayeyi bombi, bene nyina na nyirakuru agasigarana na sekuru.
Yagize ati’’ nari Sawuli none nahindutse Pawulo. Nyuma yo guca mu ngeso mbi nyinshi naterwaga n’ibiyobyabwenge natangiye mfite imyaka 5 gusa, nkaza kugira imyaka 22 mfite ibilo 32 gusa kubera kutarya, naje gufatwa njyanwa Iwawa aho nigiye ubwubatsi,ubu nkaba niteza imbere cyane.
Nyuma yo kuva Iwawa, ubu yiteje imbere akaba ashimira Leta y’ubumwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame.
Ati “Ubu mfite inkwavu 40 noroye aho natangiye koroza abandi,ayo mbonye arangirira akamaro cyane kuko nigishijwe guharanira ubukire nubwo naciye mu buzima busharira, ariko mfite intego yo kuzaba umugabo nyawe wigirira akamaro nkakagirira n’igihugu cyanjye, byose mbikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwadukuye habi bukatuganisha aheza turi ubu.’’
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, Bosenibamwe Aimé, yarusabye kudapfusha ubusa amahirwe akomeye rwahawe na perezida Kagame, rukibumbira mu makoperative rugakora byinshi biruteza imbere.
Ati ’’tuzabashyigikira muri byinshi byiza muzashaka kugera ho, uhereye ku byo akarere kamaze kubakorera n’ibindi byinshi tubateganiriza. Muzirikane ko aya ari amahirwe akomeye mwahawe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika, mwirinde kuyapfusha ubusa kuko amahirwe apfushijwe ubusa atagaruka.’’
Aka karere ngo kamaze kubonekamo abagera kuri 503 bavuye Iwawa, bamwe bakaba baragiye gushaka imirimo mu bice bisigaye by’igihugu, abagera kuri 250 akaba ari bo bakibarizwa muri aka karere.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


